Shimiryo Xavier wo mu Murenge wa Giheke, Akarere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yo gufatanwa ihene enye akekwaho kwiba, yabazwa akavuga ko yashakaga ubunani kuko yabonye abandi baburya ntibamuheho.
Uyu musore yafatiwe mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Burunga mu Murenge wa Gihundwe, ashoreye izo hene anitwaje icyuma bikekwa ko yashoboraga no kuzibagisha.
Agifatwa yanavuze kandi ko yashaaga amafaranga yo kugura imyambaro n’ibindi bikoresho by’uruhinja yitegura kubyara.
Agifatwa n’abanyerondo yababwiye ko agace yazibyemo akazi mu Murenge wa Giheke na mushiki we ari ho atuye ariko atibuka izina ry’uwo yazibye.
Yavuze ko yazikuye mu kiraro zari zirimo agiye kuzigurisha mu Mujyi wa Rusizi, yabura uzigura byihuse agashaka kuzambukana i Bukavu muri RDC.
Yagize ati: “Nafashe icyemezo cyo kuziba kuko ubwo abandi baryaga Ubunani n’iminsi yakurikiyeho binezeza, nabuze n’ungurira icyayi kandi nta mafaranga nari mfite. Numva ndababaye ntekereza kuziba ngo njye gushaka nanjye Ubunani mpa umuryango wanjye kuko uku kwezi kose turacyaburimo.”
Yakomeje avuga ko ikindi cyamuteye kwiba ari uko muri iki cyumweru ari bwo ateganya ko umugore we azabyara kandi akaba adafite amafaranga yo kugurira umwana imyenda no kwita ku mubyeyi.
Ati: “Nta gikoresho na kimwe kiri mu rugo, nta kambaro, kaba ak’umwana cyangwa umugore azasohokana yabyaye gahari n’akazi mfite ko kudoda inkweto nta kiri kuvamo kigaragara. Amafaranga nagombaga kuzikuramo ni yo nari kubigura kandi ihene 4 sinari kuziburamo nibura amafaranga 300.000 batampenze.”
Abajijwe abo bafatanyije kuziba, yavuze ko yazibye wenyine kuko umwuga asanzwe akora wo kudoda inkweto utamuhera amafaranga angana atyo icyarimwe.
Umwe mu banyerondo bamufashe yabwiye Imvaho Nshya ko ashobora kuba yari afite abandi bakorana yanze kuvuga, cyane cyane ko urugendo yazigendanye iyo aba wenyine atari kubura kuba yafashwe n’andi marondo.
Ati: “Ashobora kuba afite itsinda rinini bakorana kuko hakunze gufatwa amatungo menshi arimo ihene, inkoko, ingurube n’inka aba yibwe muri uriya Murenge wa Giheke, bayageza aha mu Mujyi wa Rusizi bashakisha inzira ziyageza i Bukavu muri RDC tukabafata.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gihundwe Iyakaremye Jean Pierre, yavuze ko uyu mugabo agifatwa yashyikirijwe Sitasiyo ya Kamembe y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), bagikorana n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Giheke ngo uwibwe asubizwe amatungo ye.
Ati: “Avuga ko yazibye mu Murenge atuyemo wa Giheke. Twamushyikirije RIB, ihene turakorana n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Giheke ngo hamenyekane nyira zo aze azitware anatange ikirego.”
Avuga ko hakoreshejwe imbaraga nyinshi cyane ngo muri iyi Minsi Mikuru itambutse abaturage batekane n’ibyabo, ari yo mpamvu n’uriya yafashwe. Agashimira cyane abaturage bafatanije n’irondo uburyo bafasha ubuyobozi n’inzego z’umutekano gutahura abajura nk’aba, bumva bakwikenuza mu byo abandi baruhiye, aboneraho kubaha ubutumwa.
Ati: “Abibwira ko bazajya birirwa bicaye ntacyo bakora kumugoroba bakajya gucucura abiriwe bavunika ntibizabahira. Turagira inama buri wese gukora akiteza imbere adaciye mu ngeso mbi kuko aha ni mu Mujyi imirimo myiza, ihesha icyubahiro n’agaciro, itagize abandi ibangamiye irahari.”
Yahamije ko abakora ibyaha nta mwanya bafite muri uyu Mujyi kuko hashyizweho ingamba zikaze zo kubafata batararenga umutaru.