Mu rugo rwa Kagaba Callixte, utuye mu Mudugudu wa Rugaragara, Akagari ka Kinyaga, Umurenge wa Nkanka, Akarere ka Rusizi, hatahuwe inka 2 z’abaturage, avuga ko ko atazi uburyo zahageze byabazwa umugore we Mukankusi Espérance.
Izo nka zari zimaze igihe bivugwa ko zibwe kuko imwe yabuze muri Mutarama indi ibura muri Gicurasi 2025, zikaba zari zimaze icyo gihe cyose zishakishwa.
Inka yabuze muri Mutarama yari uy’umuturage witwa Uzayisaba Consolée wo mu Mudugudu wa Nyabiranga, Akagari ka Kamanyenga, ikaba yarabuze abaturage bakamufasha kuyishaka ariko bikaba iby’ubusa.
Iyabuze muri Gicurasi yari iy’uwitwa Hagenimana Joseph wo mu Mudugudu wa Muhonga, Akagari ka Gitwa, na we yafashijwe kuyishaka ariko iburirwa irengero.
Umwe mu baturanyi b’uwo muryango bahaye amakuru Imvaho Nshya, yavuze ko nyuma y’uko inka zari zikomeje kubura muri uwo Murenge abaturage batangiye gukora icukumbura.
Abaturage batanze amakuru y’uko Kagaba Callixte babona bahira ubwatsi bw’amatungo bazi ko ntayo bagira, bakanumva habira inka bazi ko urwo rugo rutayigondera kuko rukennye cyane kandi nta n’iya Girinka bahawe.
Kuri ayo makuru yatanzwe, Hagenimana Joseph yasabye ubuyobozi ko yajya muri urwo rugo kureba ko inka bivugwa ko ihaba itaba ari iye, anatanga ibimenyetso by’iye.
Ubuyobozi bw’Umudugudu bwaramuherekeje bahageze basanga ibimenyetso atanga birahura neza n’iby’iyo nka.
Arakomeza ati: “Kagaba Callixte yabajijwe uburyo iyo nka yahageze, asubiza ko byabazwa umugore we Mukankusi Espérance kuko ari we ubizi. Ko we atazi uburyo yahageze, cyane ko ari umwinjira muri uru rugo ubundi uyu mugore yari uwa mukuru we wapfuye, banagirana amakimbirane, hari byinshi akora umugabo atamenya.”
Hagenimana Joseph akibona inka ye akanayihabwa, amakuru yaragiye agera kuri Uzayisaba Consolée wari umaze amezi agera kuri arindwi ayibuze.
Uzayisaba na we yagiye kureba iyo nka yasigaye mu kiraro abifashijwemo n’ubuyobozi bw’Akagari asanga ni iye kandi yari yanatanze ibimenyetso bihura neza n’iyo basanze mu kiraro.
Undi muturanyi w’uru rugo ati: “Twaguye mu kantu kubona harabaga inka ebyiri zose,cimwe imaze amezi arindwi ibuze yaranayibanguriye, ihaka, indi imaze amezi 3. RIB iba ibyinjiyemo, umugabo abajijwe avuga ko nta jambo rinini agira muri uru rugo kubera kutumvikana neza n’uyu mugore we.”
Yunzemo ati: “Avuga ko yamubajije aho akura izi nka umugore amusubiza ko ari umwana we w’u mugabo wa mbere, uba muri Uganda wamwoherereje amafaranga arazigura, umugabo ntiyagira icyo arenzaho aricecekera.”
Umugore abajijwe n’ubuyobozi uburyo izo nka zombi zamugezeho, avuga ko yazibonye ku bufatanye n’umugabo witwa Habamungu Anselme wo mu Mudugudu wa Sumoyamana, ntiyavuga byinshi ngo agaragaze niba yarazimuguriye cyangwa hari uburyo aziba akazimushyira akazorora, zabyara bakagurisha za nyina byaba ari ibimasa bakabigurisha bikuze.
Abaturage bategereje ibizava mu iperereza.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkanka Ntivuguruzwa Gervais, yabwiye Imvaho Nshya ko nyuma yo kubona izi nka zombi, Mukankusi Espérance n’uwo bikekwa ko bakorana Habamungu Anselme batawe muri yombi ibindi bigikurikiranwa.
Ati: “Batawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe, iperereza rirakomeje ngo aya makuru amenyekane neza. Umugabo avuga ko uko zahageze atabizi byabazwa umugore, umugore ntashake gutanga amakuru yuzuye ngo ukuri kumenyekane, hategerejwe icyo azabwira ubushinjacyaha.”
Yashimiye abaturage batanze amakuru yatumye aho izi nka ziri hamenyekana, abasaba gukomereza aho, icyo badashira amakenga cyose bagatangira amakuru ku gihe ngo inzego zikurikirane.
Yanavuze ko ugize icyo abura atagomba guceceka kuko iyo hari amakuru atanzwe ari bwo inzego zikurikirana ikibazo neza, niba hari ibyibwe bikagaruzwa ba nyira byo bakabisubizwa.