Nzeyimana Fanta w’imyaka 42 utuye mu Mudugudu wa Mugerero, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Nyakarenzo, Akarere ka Rusizi, yatawe muri yombi nyuma yo gutwikisha amavuta yatuye umugore we wamubuzaga gushyamirana n’umuturanyi.
Bivugwa ko uyu mugabo yongeye gutabwa muri yombi nyuma y’ukwezi kumwe gusa avuye mu Kigo Ngororamuco (Transit Center), aho yari amaze amezi atatu agororwa kubera imyitwarire idahwitse.
Umuturanyi w’uwo muryango yabwiye Imvaho Nshya ko Nzeyimana yatwitse umugore we ubwo yatahaga nijoro yasinze agatangira kubwira umuturanyi wabo ko ari we wamufatishije amushinja ubujura no guhohotera umugore we, akamara amezi atatu mu kigo ngororamuco.
Ati: “Bakomeje gushyamirana cyane hafi yo kurwana, umugore abonye ubu bushyamirane bushobora kuvamo imirwano ahamagara umugabo we, aramubwira ati, ‘Urakomeza gushyamirana n’umuturanyi mu biki? Ko wafungishijwe n’amakosa yawe, uwo uramuziza iki watashye?”
Aho gutaha ngo atuze, bivugwa ko Nzeyimana yahise afata amavuta ashyushye yatuye umugore we yari agiye gutekesha imboga ayamumena ku maguru aramutwika bikomeye.
Umugore yatabaje ubuyobozi n’Inzego z’umutekano barahurura, umugabo arabacika, umugore ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Nyakarenzo na ho bahita bamwohereza mu Bitaro bya Mibilizi, aho akirembeye kugeza n’uyu munsi.
Nzeyimana yakomeje gushakishwa ku bufatanye bw’ubuyobozi n’abaturage, bamusanga mu Kabari kari mu Mudugudu wa Nyamagana.
Bivugwa ko muri ako kabari yanywaga amafaranga yavuye muri avoka z’umugore yagurishije muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) mu gihe yari kwa muganga.
Akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Sitaiyo y’Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Nyakarenzo, ngo akorerwe dosiye agezwe imbere y’ubutabera.
Si ubwa mbere akubita umugore we basezeranye byemewe n’amategeko, bafitanye umwana umwe w’umukobwa n’abuzukuru 2, kuko binavugwa ko yajyanywe mu KingoNgororamuco yabanje kumukubita.
Umwe mu bayobozi b’Umudugudu yagize ati: “Amaze kunanirana mu Mudugudu wacu wa Mugerero, kuko uretse guhoza umugore we ku nkoni, anafite ingeso yo kwiba imyaka mu mirima y’abaturage, akagera nubwo atobora inzu zabo akinjiramo akabiba.”
Ubwo yari aherutse gukubita umugore we yarafashwe, agejejwe ku biro by’akagari ka Kabuye, hategerejwe ko inzego z’umutekano zimutwara, yaciye mu rihumye abari aho yiba imashini idoda mu zari aho zari zigenewe urubyiruko,aracika, ayifatanwa atararenga umutaru ni bwo yajyanwaga muri iyo Transit center yari amazemo amezi 3.”
Yavuze ko ikibabaje cyane ari uko umugore we ubuyobozi bumubwira gutanga ikirego kuri RIB cy’iryo hohoterwa akorerwa akanga avuga ko amureze bakamufunga noneho yazafungurwa amwica.
Banamubaza niba yifuza gutandukana na we aho kugira ngo azamwice cyangwa amumugaze, umugore agaceceka, ubuyobozi bukabura icyo bukora.
Ati: “Nk’ubwo ubwo yari aherutse gufatwa yibye iyo mashini ku kagari, yari afashe igitoki umugore yari agiye guteka ajya kukigurisha, umugore avuze aramuhondagura amugira intere none ataranamara ukwezi agarutse aramutwitse.
Iyo bamujyanye Umudugudu ugira amahoro, yagaruka tugahungabana. Turifuza ko yakwigishwa kuko na Mituweli bayitangirwa n’abaturage kandi ayo abonye yose arimo n’ayo akura mu gusahura urugo ayatsinda mu kabari. Ibya Mituweli ubona ntacyo bimubwiye.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakarenzo Dushimimana Baptiste, ashimira cyane abaturage bagize uruhare mu ifatwa rye, akavuga ko ibibazo by’ubujura, gukubita no gutwika umugore we bitakwihanganirwa, ari yo mpamvu yafashwe ngo abiryozwe.
Ati: “Ntabwo yakomeza guhungabanya umutekano w’urugo rwe n’uw’abandi ngo bishoboke, ni yo mpamvu ku bufatanye n’abaturage dushimira cyane, yashakishijwe agatabwa muri yombi. Afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakarenzo.”
Yavuze ko amakimbirane yo mu ngo hari n’ahandi agaragara muri uyu Murenge, ariko bakomeje guhangana na yo bakangurira abayafitanye kuyareka.