Kwizera Eric w’imyaka 29 yatawe muri yombi akekwaho gutwika inzu ngo umugore we n’abana bahiremo, nyuma y’uko uyu mugore yanze ko bagabana amafaranga y’u Rwanda 80,000 yakuye mu itsinda.
Ku bw’amahirwe, uwo mugore yagundaguranye n’umugabo we asohoka atabaza, arokokana n’abana be ariko ya mafaranga barwaniraga ahira mu cyumba araranamo n’umugabo. Uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Cyamura, Akagari ka Mashyuza, Umurenge wa Nyakabuye, Akarere ka Rusizi, wakimbiranye mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 2 Mata 2026.
Umuturanyi wabo yabwiye Imvaho Nshya ko Kwizera usanzwe avugwaho urugomo ruturuka ku businzi bukabije, yari amaze igihe gito avuye mu kigo ngororamuco n’ubundi yari yahohoteye umugore we. Ati: “Umugore we yari yaraye avanye amafaranga 80,000 mu itsinda, umugabo ashaka ko bayagabana ngo 40,000 Frw ajye kuyanywera inzoga. Umugore yabyanze umugabo afata umwanzuro wo kumutwikira mu nzu n’abana bose.”
Yakomeje agira ati: “Baryamye, bujya gucya umugabo arabyuka afata ikibiriti atwika matora bari baryamyeho. Ku bw’amahirwe umugore utari usinziriye nk’uko yabitubwiye, yahise abyuka bagundaguranira mu cyumba n’inzu iri gushya, arusha umugabo ingufu akubita urugi arasohoka, arakingura agera hanze avuza induru.”
Muri uko kuvuza induru ni bwo n’abandi bari mu nzu basohotse n’uwo mugabo arasohoka bayizimya hamaze gushya icyumba bararamo cyarimo imyambaro, ibiryamirwa na ya mafaranga yose uko ari 80,000 Frw. Uwo mugabo yahise afatwa ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwa Nyakabuye mu gihe iperereza rikomeje.
Abaturanyi b’uyu muryango bose bemeza ko amakimbirane y’umugore n’umugabo abadindiza mu iterambere, ndetse ngo umugabo ahohohotera umugore we kandi ari na we ugerageza uko ashoboye agashakisha ibitunga umuryango.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, Kimonyo Kamali, avuga ko bari basanzwe bazi ko uyu mugabo ahohotera bikabije umugore we, kandi ari n’umunyamahane, ariko batazi ko yagera ku rwego rwo kwitwikira ngo ashaka gutwikiramo umuryango.
Ati: “Yatawe muri yombi, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye. Ni umugore we basezeranye, babana byemewe n’amategeko yashakaga gutwika ngo n’umuryango wose uhiremo, ku bw’amahirwe basohoka inzu yatangiye gushya, umuriro ntiwabafata.”
Avuga ko agitabwa muri yombi umugore yasabwe gutanga ikirego kugira ngo umugabo aryozwe ubu bugizi bwa nabi. Yaboneyeho gusaba imiryango kwirinda amakimbirane n’ubusinzi bukabije bwo ntandaro y’ubukene mu ngo, ahabonetse ibibazo nk’ibyo amakuru agatangirwa igihe ngo bikumirwe bitaragira ubuzima bitwara.
Ubuyobozi buvuga ko mu Murenge wa Nyakabuye hari n’indi miryango 22 ibana mu makimbirane, hakaba hari gahunda yo kwigisha abayigize aho hari igaragaza ko ishaka kugaruka mu nzira y’imibanire myiza.
