Abaturage 62 b’Akagari ka Burunga, Umurenge wa Gihundwe, Akarere ka Rusizi, bibumbiye mu kimina bise ‘Tuzamurane’ baravuga ko cyabahinduriye ubuzima aho bagabana miliyoni 30 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka, kuri ubu bakaba bamaze kwigeza ku iterambere.
Ni ikimina bavuga ko bagitangiye abenshi bakodesha, ubu 61 muri bo bakaba bamaze kwibonera inzu zabo bwite, bashobora kwishyura amashuri y’abana, kubabonera mutuweli n’ibindi bakura mu bucuruzi buciriritse babikesha icyo kimina.
Baganira na Imvaho Nshya, bavuze ko igitekerezo cyo kugishinga cyaje mu 2011, bagikuye ku mpanuro za Perezida Kagame, avuga ko Abanyarwanda Imana itabaraze ubukene kandi ko kubwikuramo bishoboka.
Abo baturage bavuga ko bunguranye ibitekerezo by’uburyo bakwishyira hamwe mu kimina begera ubuyobozi bw’Umurenge wabo bubibafashamo, none cyababereye isoko y’iterambere.
Ugiribambe Jeannette uvuga ko yakigezemo nta nzu ye bwite agira ubu akaba amaze kwiyubakira iyo abamo n’iyo akodesha afatanyije n’umugabo we, abana be bose biga nta nkomyi, akanaba umuyobozi wa bagenzi be, avuga ko bagishinze bafite intego yo kuzamurana bakikura ahabi.
Ati: “Tumaze kumva impanuro z’Umukuru w’Igihugu zo kwikura mu bibazo ubwacu, nk’abaturanyi twabiganiriyeho turi 22, buri wese atanga amafaranga 1000 y’umugabane shingiro, bitabujije ko n’ufite ayarenze ayashyiraho. Twari tugamije gushakira buri wese icyo yakora cyatuma atirirwa yicaye mu rugo aganya.’’
Avuga ko bagitangiye, abonetse bakagenda bayahanahana buri wese akora ubucuruzi buciriritse.
Bose bamaze kubona imirimo, batangira kwizigama ayo babonye bakayajyana kuri SACCO, ushatse kuguza bakayamuha akazayishyurana n’inyungu,umwaka warangira bakarasa ku ntego, bakayagabana bagatangira undi mwaka.
Ati: “Amafaranga yagiye aba menshi dutangira kuyabika tugabana make andi agasigara, abandi baratugana tugera kuri 72, bamwe baza kugenda biguru ntege bavamo, ubu turi 62. Tugeze ku rwego rwo kugabana miliyoni zirenga 30 z’amafaranga y’u Rwanda buri mwaka.”
Yongeyeho ati: “Nkanjye ubu iyo nkeneye miliyoni 3 barazinguriza ngakora nkabishyura. Tuguza ku nyungu ya 10% buri kwezi, tukaguriza umuntu ahwanye n’ubushobozi bwe, azashobora kwishyura.’’
Avuga ko babonye ko kwishyira hamwe bikunze,buri wese akodesha, batangiye gutekereza kugura ibibanza bakubaka.
Ati: “61 bamaze kubona inzu zabo bwite. Hasigaye umwe na we turi kumugira inama yo kongera ubwizigame kuko bwari buto, akazagurizwa menshi akagura ikibanza akubaka. Tuzamuba hafi tunamutere inkunga, kuko ikimina cyacu kitagarukira ku kubitsa no kugurizanya gusa, n’imibanire twarayizamuye cyane, ugize ikibazo cyangwa afite ibirori tumuba hafi.”
Avuga ko uretse inzu 2 amaze kubaka, anacuruza, bikamuteza imbere n’umuryango we, abana be biga neza nta nkomyi, abikesha uko kwishyira hamwe n’abandi.
Nambajimana Emmanuel uvuga ko yakigiyemo yahoraga abunza imitima kubera ubukode, ubu akaba amaze kwibonera inzu abamo ati: “Nisunze bagenzi banjye mba mu icumbi, ndizigama, maze kugira ayo ngeramo baranguriza ngura ikibanza ndubaka. Mazemo imyaka 10, naragujije ngura ikibanza cya miliyoni 3, ndubaka, mba mu nzu y’agaciro ka miliyoni zirenga 12 ntari kubona iyo nkomeza kuba jyenyine.’’
Yongeyeho ati: “Byose tubikesha kumva neza impanuro z’Umukuru w’Igihugu tukazishyira mu bikorwa. Uko turi 62 turi inshuti nyanshuti. Nta wagira ikibazo icyo ari cyose muri twe ngo abunze imitima, aba yizeye ko ashyigikiwe na bagenzi be.’’
Nyirabuhoro Anastasie avuga ko yimukiye mu Murenge wa Gihundwe avuye mu wa Nkombo, afite ibibazo by’amafaranga y’ishuri y’abana, ageze muri bagenzi be birakemuka.
Ati: “Twahimukiye nta kazi ngira. Ku dufaranga duke nari mfite ndabegera turafatanya, babanza kunguriza ayo nshakisha ubucuruzi buciriritse. Naracuruje bakananguriza amafaranga y’ishuri y’abana. Mfite 3 barangije kaminuza n’undi uyitangiye, byose ni amafaranga y’ikimina.’’
Yongeyeho ati: ” Nshobora kuguza miliyoni 2 nkazikoresha zikambonera iby’ibanze dukeneye mu rugo. Utishyira hamwe n’abandi yarahombye cyane, ndi umuhamya wabyo.’
Umukozi w’Umurenge wa Guhundwe ushinzwe iterambere ry’amakoperative, ishoramari n’umurimo, Yanzigira Abdi, yashimangiye ko ibimina bikomeje gushinga imizi muri uwo Murenge aho ubu habararurwa ibimina bibumbiyemo bisaga 130, kandi ko ababigize benshi bafite ubuhamya bw’aho bavuye n’aho bageze mu iterambere kubera byo.
Ati: “Abenshi bahuraga n’ibibazo bikomeye bya mituweli y’imiryango yabo, amafaranga y’ishuri, ay’ibibatunga n’aho kuba. Twabagiriye iyo nama yo kwishyira hamwe ayo babonye bakayahuza, biteza imbere bifatika, impinduka zigaragara zibageraho, bagira agaciro mu bandi.’’
Avuga ko abakiri ba nyamwigendaho batakaye mu iterambere, agasaba buri wese kwegera abandi bakishyira hamwe mu kimina afata nk’isoko y’iterambere rirambye.

