Rusizi: Umurambo w’umusaza wasanzwe mu cyobo mu nzu y’uwo yakoreraga
Amakuru

Rusizi: Umurambo w’umusaza wasanzwe mu cyobo mu nzu y’uwo yakoreraga

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

February 4, 2026

Mivumbi Joseph w’imyaka 68 wo mu Murenge wa Nzahaha, Akarere ka Rusizi umuryango we uvuga ko hari hashize amezi 3 waramubuze, umurambo we ukaba wasanzwe mu cyobo kiri muri kimwe mu byumba by’inzu ya Mukasharangabo Théodette nyakwigendera yahoze akorera imirimo itandukanye yo mu rugo.

Aya makuru akimara kumenyekana,Mukasharangabo w’ imyaka 72,utuye mu Mudugudu wa Batura,Akagari ka Karenge,Umurenge wa Rwimbogo muri aka karere ka Rusizi, we n’ushinzwe umutekano muri uyu Mudugudu, bahise batabwa muri yombi.

Umwe mu bo mu muryango w’uyu musaza,utuye mu Kagari ka Murya, Umurenge wa Nzahaha, yabwiye Imvaho Nshya ko nyakwigendara, bamubuze mu ntangiriro z’Ukwakira, 2025.

Kuva icyo gihe, bakomeje gushakishiriza muri uyu Murenge wabo baramubura, ndetse banatanga amatangazo,ikibazo banakigeza mu buyobozi bw’ uyu Murenge, barashakisha baraheba.

Ati: “Tumubuze burundu kandi dusanzwe tuzi ko atajyaga ajya kure, yakoreraga abaturage imirimo yoroheje,nko kwahira ubwatsi bw’amatungo bakamuhemba, twagiye gushakishiriza mu Murenge wa Rwimbogo duturanye,ari na ho twasanze Umurambo we mu cyobo kiri muri kimwe mu byumba 6 by’ inzu y’umukecuru witwa Mukasharangabo Théodette yajyaga yahirira ubwatsi bw’inka akanamwengera ibitoka.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwimbogo, Nzayishima Joas yabwiye Imvaho Nshya ko mu mpera za Mutarama uyu mwaka ari bwo bamwe mu bana b’uyu musaza bamugezeho bamubwira ko bamaze amezi 3 baramubuze, ko hari umukecuru wibana yakoreraga bakeka ko yaba azi irengero rye. Abo bana ngo bongeyeho hari amakuru bafite ko yabuze yagiye gukorayo.

Gitifu Nzayishima Joas akomeza avuga ko acyakira ayo makuru yayagejeje ku zindi nzego bakorana zirimo n’iz’umutekano batangira gushakisha amakuru kuri uwo mukecuru n’abaturanyi be.

Ati: “Mu kuyashakisha abaturanyi b’uriya mukecuru batubwiye ko bigeze kumva umunuko mu rugo rwe umunsi wose ntibamenya ibyo ari byo. Bahuje n’uko uyu musaza bahamubonaga ahakora basaba ko hagenzurwa neza, bishoboke ko uwo munuko bumvaga ari uwe waba warahiciwe.”

Bagezeyo, basanze uyu mukecuru yari yaracukuje icyobo hirya gato y’ inzu abamo avuga ngo ni icyo gufata amazi hejuru ashyiraho beto.

Uwo muyobozi yakomeje avuga ko uwo mukecuru yaje kubaka indi nzu iruhande rw’iyo y’ibyumba 6 na n’uruganiriro avuga ko ari iyo gukodesha, icyo cyobo acyubakira muri iyo nzu icyumba cyacyo cyihariye, beto arayihinduza ashyiraho inshya,inakomeye kurushaho, maze icyo cyumba aragikinga, n’inzu yose arayikinga imfunguzo arazibika.

Gitifu Nzayishima Joas akomeza avuga ko abaturage bakimuha amakuru ko bigeze kumva umunuko muri urwo rugo, babajije uwo mukecuru akababwira ko, koko icyo cyobo gihari, yacyubakiye icyumba cyacyo mu nzu.

Uwo muyobozi avuko ngo uwo mukecuru yavuze yahaye akazi ushinzwe umutekano muri uwo Mudugudu witwa Ngendayaho Evariste n’undi mufundi, bakuraho beto ya mbere kuko yari ishaje bashyiraho inshya ikomeye kurushaho, ariko ko nta muntu urimo cyangwa ikindi icyo ari cyo cyose.

Ati: “Twafashe icyemezo cyo kumena iyo beto tukarebamo. Imaze kumenwa turebyemo twasanzemo umurambo w’uwo musaza warangiritse, bigaragara ko umazemo ayo mezi 3 yose, nyamara twarinze tuwugeraho akivuga ko nta muntu urimo.”

Avuga ko umurambo bakiwubonamo uyu mukecuru n’uwo ushinzwe umutekano mu ri uwo Mudugudu gezahayo Evariste, wahawe akazi ko gukuraho beto ya mbere agashyiraho inshya, ufatwa nk’umufatanyacyaha mu rupfu rw’uwo musaza bahise batabwa muri yombi.

Ati:”Bahise batabwa muri yombi bafungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’ubugenzacyaha (RIB? ya Nyakarenzo iri mu Murenge wa Gashonga. Undi mugabo wafatanije na Mutekano kubakira beto nshya icyo cyobo yumvise ko bafashwe aracika aracyashakishwa.”

Avuga ko iperereza ryatangiye ngo hamenyekane iby’iki cyobo kuko umukecuru avuga ko yacyubakiye mu nzu ateganya kuzagisiba, ndetse ko hataramenyekana impamvu yacyubakiye icyumba cyihariye akanagikinga n’inzu yose akayikinga.

Hanategerejwe ko iryo perereza rizagaragaza uburyo uwo musaza yajugunywemo, niba yarabanje kwicwa, icyo yaba yarazize n’uruhare rw’uyu Mutekano muri uru rupfu.

Abo mu muryango we baravuga ko bakeneye ko ibyo byose bimenyekana bagahabwa ubutabera, hakarebwa niba nta wundi mugambi mubisha uyu mukecuru yari afite acukura iki cyobo,ntagire uwo ayishyiramo uyikodesha kandi avuga ko yari icyo yari yarayubakiye.

Nyuma y’uko ababishinzwe bahagereye bagapima umurambo, hafashwe icyemezo cy’ uko ba nyirawo bawutwara bakajya kuwushyingura igihe hagitegerejwe ubutabera n’ibizava mu iperereza.

Gitifu Nzayishima yasabye abaturage kujya bihutira gutanga amakuru igihe hari ikidasanzwe babonye,kuko nk’abo bumvise umunuko muri urwo rugo,iyo bagira amakenga bagatanga amakuru biba byaramenyekanye kare.

Cyangwa abubatse iyo nzu iyo bavuga kare ko hari icyobo bari kubakira icyumba cyihariye batazi impamvu yacyo,amakuru yari gutangwa kare bigakurikiranwa kigasibwa n’uwo mukecuru akabibazwa uyu musaza ataratabwamo.

Hagati aho ariko yavuze ko kugeza ubu icyo cyobo kitarasibwa, hategerejwe ko iperereza rirangira bakazabona kugisiba, mu gihe cyumba kirimo cyongeye kirakingwa n’inzu yose irakingwa nka mbere.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA