Rutanga Eric ku myaka 34 yahagaritse gukina umupira w’amaguru
Amakuru

Rutanga Eric ku myaka 34 yahagaritse gukina umupira w’amaguru

SHEMA IVAN

January 7, 2026

Umukinnyi wari usanzwe ukina yugarira ku ruhande rw’ibumoso,Rutanga Eric, yatangaje ko yasezeye gukina umupira w’amaguru nk’uwabigize umwuga,akaba yari afite imyaka 34 y’amavuko

Ni icyemezo gikubiye mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 7 Mutarama 2026, asezera abamufashije mu rugendo rwe rwo gukina umupira w’amaguru.

Rutanga Eric yashimiye amakipe yose yanyuzemo n’abayobozi bayo ku rukundo bamugaragarije.

Ati” Warakoze umupira w’amaguru.
wampaye intego, imyitwarire, amasomo n’ibihe bitazibagirana. Warandeze ,unyigisha guhangana, kwizera no gukura mu buzima.

Ndashimira amakipe yose, abatoza, abakinnyi twakinanye, abayobozi n’abafana bose bangiriye icyizere kandi bakanyitaho mu rugendo rwanjye.

Urukundo n’inkunga mwampaye bizahora mu mutima wanjye.”

Yakomeje avuga ko “ atari ugusezera ahubwo ari ugushimira ku byo umupira wampaye n’abantu bose bawugize uwo wari wo kuri njye.

Urugendo rwanjye rwo gukina umupira nk’uwabigize umwuga naha rurangiriye”.

Rutanga w’imyaka 34 yazamukiye mu ikipe ya APR FC yavuyemo yerekeza muri Rayon Sports, Gorilla na Police FC,

Yari umwe mu bakinnyi beza muri Shampiyona y’u Rwanda bazwiho gutera imipira iteretse izwi nka “ Coup Franc”.

Benshi bamwibukira kuri Coup Franc yatereye Rayon Sports inganya na Gor Mahia yo muri Kenya mu 2018 mu mikino y’amatsinda ya CAF Confederation Cup.

Rutanga Eric(uwa gatatu iburyo) yakiniye ikipe y’igihugu “Amavubi”
Rutang yazamukiye mu ikipe ya APR FC
Rutanga yaherukaga gukinira Gorilla FC
Rutanga yanyuze no muri Police FC yahesheje Igikombe cy’Amahoro cya 2024

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA