Ruti Joel mu gahinda ko gupfusha nyirakuru
Imibereho

Ruti Joel mu gahinda ko gupfusha nyirakuru

MUTETERAZINA SHIFAH

August 27, 2025

Umuhanzi uri mu bakunzwe mu njyana gakondo, Ruti Joel ari mu gahinda ko gupfusha nyirakuru.

‎Ni bimwe mu byo yagaragarije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga ubwo yasangizaga ifoto ari kumwe na we akandikaho amagambo y’agahinda.

‎Yanditse ati: “Ruhukira mu Mahoro Nyogokuru wanjye, ndababaye cyane ariko nta kundi amatage atandukanya inshuti.”

‎ Arongera ati: “Ruhuka neza rukundo rwanjye, warakoze kunkunda rwinshi,  ndagukunda iteka mukunzi wanjye.”

‎Amakuru avuga ko uyu mubyeyi yari amaze igihe atamerewe neza gusa ko ku wa Mbere ari bwo byasaga nk’ibyakomeye ari nabwo ku mugoroba tariki 26 Kanama 2025 byamenyekanye ko yitabye Imana.

‎Ruti Joel yakomeje kugaragaza ko urukundo akunda injyana gakondo kandi n’indirimbo nyinshi muzi azi yazigishijwe na nyirakuru avuga ko yamutoje urukundo.

‎Yongeye arandika ati: “Nta kiruta urukundo, akajambo kacu.”

‎Mu 2023, ni bwo Ruti Joel yagaragaje nyirakuru mu ruhame ubwo yari mu gitaramo yamurikiyemo Alibumu ye yise Musomandera ahagaragara amuririmbira.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA