Rutsiro: 8 bakurikiranyweho gutema inka y’umuturage
Ubutabera

Rutsiro: 8 bakurikiranyweho gutema inka y’umuturage

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

October 6, 2025

Kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango mu Karere ka Rutsiro hafungiye abagabo 8 bakurikiranyweho gutema inka y’umuturage witwa Baturahenshi Jonas,wo mu Mudugudu wa Gakoko, Akagari ka Kagusa, Umurenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro, bakayica ibitsi by’amaguru yombi, bamwihimuraho ku makara yabo yabambuye batemaga mu ishyamba yacungaga.

Umuturanyi w’uwatemewe inka yabwiye Imvaho Nshya ko intandaro bakeka y’itemwa ryayo ari  umuturage ufite ishyamba rinini muri uwo Murenge ryari ryatangiye kwangizwa n’abaritemamo ibiti  bakabijyana iwabo bagatwikamo amakara.

Nyir’ishyamba yabonye barimereye nabi baryangiza ashyiraho abaricunga ariko n’ubundi rikomeza kwibwa kuko ari rinini cyane batari kuricunga ryose ngo barishobore, kuko n’abibaga babacungaga, bakajya mu gice abacunga batarimo n’ubundi bakabyiba, bakajya kubicanamo amakara.

Ati: “Abarinzi babonye rikomeza kwibwa bafata icyemezo cyo kujya babaza buri wese uhatuye ugiye kugurisha amakara aho yayakuye, ishyamba yatemyemo ibiti n’aho yayatwikiye, ubuze ibisobanuro bakayamwaka bavuga ko yakuye ibiti muri iryo shyamba, kandi koko hakorwa igenzura bagasanga ni byo.’’

Yongeyeho ati: “Nyir’ugutemerwa inka rero, afatanyije n’abandi barinzi, bambuye bariya 8 imifuka 11 y’amakara bari batwitse muri iryo shyamba, birabababaza, bamubwira ko bazamwihimuraho kuko  babonaga ari we ubityayemo cyane, tugakeka ko barimo uwitwikiriye ijoro akayitema.’’

Baturahenshi Jonas yabwiye Imvaho Nshya ko yabyutse agiye kureba inka ye ngo ayihe ubwatsi, agasanga yatemwe ibitsi by’amaguru yombi.

Ati: “Nabyutse ngiye kuyiha ubwatsi mbanza kuyisuzuma ngo ndebe ko ari nzima, nsanga yatemwe ibice by’amaguru yombi, mpamagara ubuyobozi bw’Umudugudu, butanga amakuru, ubuyobozi n’inzego z’umutekano baraza basanga yatemwe.’’

Yongeyeho ati: “Ndakeka abo duheruka kwambura amakara batemye mu ishyamba ducunga, bambwiye ko bazanyihimuraho. Nta wundi numva dufitanye ikibazo. Babafashe nsabwa gutanga ikirego ngo bakurikiranwe. Iyo nka veterineri yavuze ko igomba kubagwa kuko itakongera kubaho bayitemye gutya.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel avuga ko hahise hafatwa abantu 8 bakekwaho itemwa ry’iyi nka, bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gihango, ibindi biri gukurikiranwa na RIB.

Ati: “Nyir’ugutemerwa inka yatubwiye ko nta bandi akeka uretse abamubwiye ko bazamwihimuraho abambuye amakara bari batwitse mu biti batemye mu ishyamba ry’umuturage babyibye, turabafata bashyikirizwa RIB mu rwego rw’iperereza. Ibindi twategereza ikizarivamo.

Yasabye abaturage kujya batanga amakuru kare ku cyo babona cyahungabanya umutekano wabo, kuko nk’uyu iyo agaragaza iki kibazo kare, akavuga ko hari abamuhigira ko bazamwihimuraho nyuma yo kubaka aya makara, byari gutangira gukurikiranirwa hafi ntibigere ubwo inka itemwa.

Yanabasabye kwirinda ibyaha kuko iyo utemye inka ya mugenzi wawe nk’uko, icyaha kikaguhama ubiryozwa, ukaba uhimye nyirayo nawe utiretse n’umuryango wawe.

Ibyiza bikaba ari uko ugize ikibazo yakigeza ku buyobozi bukagikemura, abantu bakirinda ubujura bubakururira mu bindi byaha by’ibihano bikaze kurushaho.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA