Rutsiro: Abagore bagaragaje akamaro ko kubungabunga ibyanya bikomye
Ubukungu

Rutsiro: Abagore bagaragaje akamaro ko kubungabunga ibyanya bikomye

NYIRANEZA JUDITH

November 3, 2025

Bamwe mu bagore bakora ubuvumvu mu Karere ka Rutsiro, mu cyanya gikomye kigizwe na Pariki ya Gishwati- Mukura, bagaragaza inyungu bakura mu kubungabunga icyo cyanya n’urusobe rw’ibinyabuzima birimo.

Uwamahoro Beatrice wo mu Karere ka Rutsiro , mu Murenge wa Ruhango, mu Kagari ka Kavumu mu Mudugudu wa Muhingo ukorera ubworozi mu Murenge wa Mushonyi avuga ko kubera uko ibihe bijyana no gukoresha imiti mu buhinzi bigira ingaruka ku buvumvu.

‎Ati: “Kubera imihindagurikire, mu mugoroba w’umuryango dusaba abahinzi gutera umuti ku gicamunsi, kuko inzuki zifite akamaro, bifasha kuzibungabunga kuko ziba zarangije gusubira mu mitiba. Babikoze guhera nka saa kumi hari icyo byahinduraho.”

‎Yagarutse ku byo yungukiyemo harimo ko umuntu amenyana n’abandi.

‎Ati: “Abagore twavuye mu rugo, turaza twagera hano, umugore akabwira abandi uko abayeho icyo yagezeho, icyo wungutse, ibyo wamenye ukaboneraho n’abakiliya.”

‎Uwamahoro Devota wo mu Murenge wa Kigeyo, umuvumvu muri koperative CODEACE.
‎Ati: ” Abavumvu tubona ko twitaweho kuko hizihizwa umunsi Mpuzamahanga w’ubuvumvu.

‎Ubumenyi bushya twungukiramo, twasobanukiwe ko ahantu hose umuvumvu afite uburenganzira bwo kwegeka, mu mashyamba atandukanye.
‎kuzisura buri gihe, zaduteje imbere nk’abagore, twaratinyutse, ntitugihanga amaso abagabo, ahubwo twese turakora tugahuriza hamwe.”

‎Turacyari mu bibazo cy’imihindagurikire y’ibihe, ziragenda ariko iyo ikirere Ari cyiza n’umusaruro, ubu turashishikarira gutera ibiti bitanga uruyange.

‎Dominique Mvunabandi umukozi muri Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO wa UNESCO, Umuyobozi w’ishami ry’ubumenyi, ikoranabuhanga no guhanga udushya, yavuze ku mpamvu zo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Ibyanya bikomye.

‎Ai: “Umunsi Mpuzamahanga witiriwe Ibyanya bikomye bireberwa na UNESCO,
‎ni umunsi UNESCO igaragaza uruhare rw’ibyo byanya bikomye mu iterambere cyane cyane ry’abahaturiye n’iterambere mu  kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima bibarizwa muri ibyo byanya bikomye.

‎Umunsi wizihirijwe mu cyanya gikomye cya Gishwati- Mukura bihurirana no kugaragaza icyo umariye abaturage”

‎Yongeyeho ati: “Mu kugaragaza ureba icyo imishinga ishamikiyeho imariye abaturage, aha ni umushinga uhera mu 2023 ugamijje guteza imbere ubuvumvu no kubuvugurura by’umwihariko ufasha abagore gukora ubuvumvu kinyamwuga no kongera ikoranabuhanga mu mwuga w’ubuvumvu.”

‎Mvunabandi yasobanuye ko kubihuza n’ibyanya bikomye ari uko intego nyamukuru ya UNESCo harimo guteza imbere uburinganire, abagore bagaragaza impano bifitemo, ibyo bashoboye, kubaha ubumenyi bigahindura aho batuye.

‎ Ati: “Abagore bagira inshingano nyinshi, iyo ubafashije ubaha ubumenyi, mu gutera imbere, mu gutekereza cyane bahanga udushya bihindura aho batuye.

‎Guhuza umushinga n’icyanya gikomye cya Gishwati biri ku mujyo wo kuba ba ambasaderi beza mu kubungabunga ibyanya bikomye.”

‎Ni umunsi wizihizwa kuva mu 1972, ubwo ni imyaka 53, ariko mu Rwanda ni ku nshuro ya 4, kandi ni ibikorwa ngarukamwaka bizakomeza.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA