Bamwe mu bagore bo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mushubati, Akagari ka Cyarusera baratabaza Leta bavuga ko barambiwe guhozwa ku nkeke n’abagabo babo banywa inzoga zivanze n’ibyuma bakagaragaza ko zituma umuryango udatera imbere.
Bavuga ko iyo umugabo abatashye banyoye inzoga zivanze n’ibyuma atabasha guha umugore we agaciro, ntibakorere hamwe ngo batere imbere.
Umuturage utifuje ko amazina ye atangazwa, utuye mu Kagari ka Cyarusera yagize ati: “Njyewe umugabo wajye ataha yasinze nka saa cyenda z’Ijoro nkakubitwa. Ntabwo yahaha mu rugo nk’umugabo cyangwa ngo tube twajya inama yo kuzigamira urugo rwacu. Ndasaba ko hajyaho uburyo bwo kwigisha abagabo banywa inzoga bazivanze n’ibyuma kuko ari yo nkomoko y’ibibi”.
Undi twahaye izina rya Mukamana yagize ati:”Ibintu byo guhoza ku nkeke abagore bikorwa n’abagabo b’inaha, mbona bikomoka ku nzoga baba bavanze n’ibyuma bigatuma bateza ibibazo mu rugo kuko nanjye iyo yatinze mu Kabari nibwo akunda kuza anyendereza , akampoza ku nkeke n’abana bacu ashaka kumfata ku ngufu.Ni ikibazo twagejeje ku buyobozi nibadufashe bakirwanye gicike”.
Undi twahaye izina rya ‘Uwitije’ yagize ati:”Ibyo bintu inaha birahari cyane rwose. Ugiragutya, ukabona umugabo atashye saa sita z’ijoro akubita inzugi. Ntabwo yahashye cyangwa ngo amenye uko abana babayeho, akaza ashaka ku kugwaho avuga amagambo menshi mabi ndetse agashaka no kugukomeretsa binyuze mu mibonano mpuzabitsina.Hari abagerageje kubivaho ariko uwo muco w’abanywi bavanga ibyuma mu nzoga y’ibitoki bo barahari”.
Umwe mu bagabo bavuye kuri uyu muco witwa Tuyisabe Jean Claude utuye mu Kagari ka Cyarusera, Umudugudu wa Kigarama muri Rutsiro yagaragaje ko yanywaga inzoga agasinda ndetse akavangamo n’ibyuma, ariko ngo ubu akaba yaramaze kugana inzira yo kunywa gake nako akanywereye mu rugo rwe.
Ati:”Ibintu guhoza ku nkeke umugore biterwa n’inzoga nyinshi abagabo baba bavanze bigatuma bateza ikibazo mu rugo.Byambayeho kandi muri icyo gihe mu mezi nk’atatu ashize ariko ubu naragabanyije ku buryo ntashobora kurenza icupa rimwe kandi ntavangamo n’amashashi”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage Umuganwa Marie Chantal yavuze ko ubuyobozi bukora ubukangurambaga bugamije guhosha ubusinzi.
Ati: “Ubuyobozi bukora ubukangurambaga bwo kwigisha abaturage kwirinda ubusinzi, ahagaragaye inzoga z’inkorano zikamenwa kandi bagahanwa.”
Yongeyeho ati: “Ku kibazo cy’imiryango ibana mu makimbirane hari gahunda dukora yo kugenda tubaganiriza tukanabasobanurira ibijyanye no kurwanya ihohoterwa n’amategeko ahana abakoze ihohoterwa.”
Mu Kagari ka Cyarusera mu mwaka wa 2023, harimo imiryango 43 ibana nabi gusa muri uyu mwaka wa 2024 harimo imiryango 27 irimo 18 ibana nabi kubera inzoga n’ubusinzi bukabije.