Mu mudugudu wa Shyembe, Akagari ka Shyembe, Umurenge wa Gihango, Akarere ka Rutsiro haravugwa urupfu rw’abana 2 b’abahungu bavukana, umwe w’imyaka 6 wigaga mu mashuri abanza n’uw’imyaka 3 bishwe n’umukingo wagwiriye inzu bari baryamemo.
Se w’abo bana, Rwambonera Augustin w’imyaka 48, yabwiye Imvaho Nshya ko ibi byago byababayeho mu mvura yari yiriwe igwa mu Murenge wabo, yajyanye n’umugore guhinga, batashye nimugoroba basanga umukingo wo haruguru y’urukuta rw’inzu abana bari baryamyemo wabagwiriye bapfuye.
Ati: “Nari nazindutse njya guhinga ahitwa mu Gashyushya umugore asigarana n’abo bana bombi, umukuru amubwira ko yumva mu nda hamurya atajya ku ishuri. Bigeze mu ma saa tatu umwana amubwira ko yumva atangiye koroherwa yamureka akajya kwiga.”
Yongeraho ati: “Nyina yamubwiye ko isaha yo kujya ku ishuri yarenze, yagumana na murumuna we mu rugo kuko abandi bana batari bahari. Iyo nta mwana n’umwe wabaga ahari bakingaga bakagenda. Nyina yabatekeye arabagaburira, ababwira gusigara aho we akansanga mu murima nubwo imvura yagwaga ariko ntibyatubuzaga kuyihingamo.”
Avuga ko abana babonye batangiye gusinzira bajya kuryama.
Ku mugoroba batashye, nyina akinjira, umugabo areba haruguru y’inzu abona igice cy’umukingo cyaridutse, ibyatsi byose byikubita ku rukuta rw’icyumba abana bari baryamemo, rwaguye.
Ati: “Umutima wandishye ntekereza ko aba bana baba bari baryamyemo kikabagwira, nkubitiyeho n’uko nyina yababuze kandi yababwiye ngo bagume aho, nibatangira gusinzira bajye kuryama, na we arebeyemo imbere uburyo igikuta cyaguye, ubwoba buramutaha, dukuraho itaka rike tubagwaho bapfuye.’’
Avuga ko batabaje abaturanyi n’ubuyobozi burabatabara, n’Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro n’izindi nzego yashimiye cyane uburyo bamufashe mu mugongo muri ibi byago kwakira bisa n’ibyananiye umuryango wose.
Ati: “Badutabaye, Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro n’abandi bayobozi, inzego z’umutekano n’abaturage benshi, babona ibyago twagize. Iyi nzu nari nyimazemo imyaka 23 nta kibazo igize,yari iy’amatafari ya rukarakara. Mbona ari ibyago biba byashatse kuza kuko ntitwabarwaga mu nyubako ziri mu manegeka.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro, Kayitesi Dative wahise abatabara akanabafata mu mugongo, yavuze ko muri ako Karere muri ibi bihe kibasiwe n’ibiza biterwa n’imvura nyinshi iri kuhagwa, ikangiza byinshi birimo n’ubuzima bw’abantu, ari muri urwo rwego n’abo bana bapfuye.
Ati: “Mu by’ukuri aho bari batuye twahageze, ntabwo inzu yabo yari mu zihutirwa zikurwa mu manegeka kuko wabonaga mu bisanzwe nta kibazo yakagize. Ariko kuko ntawe urwanya umunsi, umukingo waridutse ibyatsi n’itaka ryinshi byirunda ku rukuta rw’icyumba abana bari baryamyemo barapfa.”
Yavuze ko Akarere kashakiye uyu muryango aho uba mu gihe hagishakishwa igisubizo kirambye.
Yasabye abaturage ko muri ibi bihe by’ibiza byibasiye ako Karere bajya bagenzura inzu zabo buri gihe, ibisenge bitaziritse bakabizirika, aho babona ikibazo bakagikosora hakiri kare, kugira ngo birinde ibishobora kubakururira akaga.