Rutsiro: Abaturage bagorwa n’ingendo ndende bajya gushaka amazi mu mibande
Imibereho

Rutsiro: Abaturage bagorwa n’ingendo ndende bajya gushaka amazi mu mibande

NGABOYABAHIZI PROTAIS

November 14, 2025

Bamwe mu batuye mu Murenge wa Ruhango, Akagari ka Kavumu cyane cyane abo muri santere y’ubucuruzi ya Gakeri, bavuga ko bamaze igihe babangamiwe n’ikibazo cy’ibura ry’amazi meza, bituma bakora ingendo ndende bajya kuvoma mu mibande ya kure.

Bavuga ko iki kibazo kimaze iminsi kibagiraho ingaruka zikomeye birimo isuku nke, gutakaza umwanya munini bajya gushaka amazi n’ibiciro bihanitse by’amazi ku bayagura.

Nyiransabimana Claudine, utuye muri santere ya Gakeri, yagize ati: “Tubayeho mu buzima bugoye cyane kuko amavomo rusange yarakamye. Ubu tugenda ibilometero byinshi tujya kuvoma mu kabande, kandi ijerekani bayigurisha amafaranga 300. Utayafite, urara nta mazi ufite yo gukoresha mu rugo.”

Mukamurenzi Dativa we yongeyeho ati: “Ntitwashobora gukora isuku uko bikwiye, abana ntibakaraba neza, n’imirimo yo mu rugo yaradindiye. Twifuza ko ubuyobozi budufasha byihuse kuko amazi ni ubuzima.”

Nkurunziza Jean Bosco avuga ko ikibazo cy’amazi cyanagize ingaruka ku mirire.

Yagize ati: “Hari igihe duteka rimwe ku munsi, cyangwa tugakaraba inshuro nke mu cyumweru; kugira ngo dukoreshe amazi make tuba twavanye kure. Ubu se ibi bizakomeza gutya kugeza ryari? Ni ikibazo kidukomereye kuri ubu, twifuza ko badufasha kubona amazi meza.”

Umuyobozi wa WASSAC, ishami rya Rutsiro, Eng. Mudacumura Emmanuel, yemeza ko iki kibazo bakimenye kandi ko batangiye gutekereza uburyo bushoboka ngo gikemuke mu gihe cya vuba.

Ati: “Ni byo koko muri iyi minsi hari ibura ry’amazi cyane cyane muri santere y’ubucuruzi ya Gakeri. Ibi byatewe n’isoko ya Busenda yangiritse, bituma amazi aba make cyane. Ubu rero twakoze ibaruramari ry’ibikenewe, turishyikiriza Akarere ka Rutsiro, kandi dutegereje amafaranga kugira ngo hasanwe.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Kayitesi Dativa, yavuze ko iki kibazo cy’ibura ry’amazi kizwi, ariko bari mu biganiro n’inzego zishinzwe amazi kugira ngo ikibazo gikemurwe mu buryo burambye.

Yagize ati: “Twamaze kumenya ikibazo cy’ibura ry’amazi mu Murenge wa Ruhango no muri santere ya Gakeri, kandi ntabwo ikibazo kiri muri uriya Murenge gusa ni rusange hirya no hino, kuri ubu Akarere karimo gushakisha uburyo ikibazo cy’amazi hirya no hino cyakemuka.”

Akomeza agira ati: “Twasabye WASAC gukora igenzura ryimbitse ku miyoboro yangiritse, kandi Akarere kari gushaka uburyo bwo kubona ingengo y’imari yo gusana aho hose kugira ngo abaturage bongere bagire amazi meza hafi yabo. Amazi ni kimwe mu byo dushyize imbere mu igenamigambi ry’akarere.”

Yavuze ko kandi hari gahunda yo kongera amavomo rusange no gusana ayangiritse.

Abaturage bo bifuza ko ayo mazi atangwa mu maguru mashya, kuko ubuzima bwabo bukomeje kugorwa n’ibura ry’amazi.

Abafite amavomo mu ngo na bo nta mazi babona
Mu mavomo rusange nta mazi arimo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA