Nyiraminani Perusi utuye mu Mudugudu wa Miraramo, Akagari aka Kabuga mu Murenge wa Mukura, mu Karere ka Rutsiro, arashimira Leta Rwanda yamwubakiye inzu akaba atakirara mu mazi nk’uko byahoze, akimara gusenerwa n’ibiza byo muro Gicurasi 2023.
Uyu mukecuru w’imyaka 73 ni umwe mu baturage basaga 20.000 basizwe iheruheru n’imvura yaguye mu ijoro rishyira ku wa 2 Gicurasi 2023, aho imiryango isaga 3.000 yasigaye ntaho kuba ifite kuko inzu babagamo zari zasenyutse.
Imibare ya Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Ubutabazi, ivuga ko ibyo biza byahitanye bantu 135 abandi 111 barakomereka, hapfa amatungo arenga 4.255 n’imyaka yari iteye kuri hegitari 3.100 irangirika, bikaba bivugwa ko yangije imitungo ifite agaciro ka miliyari 222 z’amafaranga y’u Rwanda.
Nyiraminani avuga ko nyuma yo gusenyerwa n’imvura yari abayeho nabi kuko mu gihe cy’imvura yararaga mu mazi, ari na ho ahera ashimira Leta y’u Rwanda yamubereye inshungu ku buryo kuri ubu afite icyizere cy’iterambere ry’ejo hazaza.
Yagize ati: “Mbere nko mu mwaka wa 2023 nyuma gato y’ibiza nabaga mu nzu yari yaraguye, ibiza byari byarayisataguye, imvura yagwa nkarara mpagaze, ubwo naba naryamye nkashiduka naraye mu mazi, bwacya nkabyanika, imvura yabyukira k’umuryango nkabaho nzengurukana utwo mu nzu.”
Yakomeje agira ati: “Ibyo byose byangiragaho ingaruka z’uko nahora ndwaye Malariya kuko nta cyumweru cyashiraga ntari kwa muganga, nagerayo rimwe na rimwe bakampa ibitaro nkamarayo ibyumweru bibiri cyangwa bitatu nkongera ngataha nkaryama hano nitabwaho n’abaturanyi.”
Avuga ko nyuma y’aho yaje gufashwa na Leta ikamwubakira inzu mu mwaka wa 2024, nyuma yo kumusura basaganga iyo yabagamo yarashegeshwe n’ibiza.
Yagize ati: “Barankodeshereje, ubundi batangira kunyubakira, muri uyu mwaka ndayitaha, ubu nyirimo sinkivirwa. Mbere sinabashaga kubona uko nakira umushyitsi, ariko ubu ifite ibyumba 3 n’uruganiriro mfite icyanjye n’umwuzukuru tubana akagira icye n’icyabashyitsi mu gihe nabagize.”
Umuturanyi wa Nyiraminani Pelusi Muhorakeye, avuga ko ubuzima uwo mubyeyi yari abanyemo bwari bubi cyane ariko ko ubu atuye heza.
Ati: “Uyu mubyeyi yararaga yicaye cyangwa akirirwa yicaye kubera imvura. Inzu yari yarangiritse cyane, tukamufasha uko ubushobozi bwacu bungana ariko ubu afite amashimwe menshi kuko Leta yacu yaramwibakiye. Turashima natwe kuko iyo atekanye na twe tuba dutekanye. Leta yacu yarakoze.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura Ndayambaje Emmanuel, yavuze ko uretse uwo mukecuru bakomeje no kubakira abandi bahuye n’ibiza ndetse n’abo bigaragara ko batishoboye.
Yagize ati: “Ni byo koko uwo muturage twaramwubakiye kubera ko yari yahuye n’ibiza kandi adafite ubushobozi bwo kwiyubakira kandi dukomeje kubakira n’abandi bagiye bahura n’ibiza bari barashyizwe ku rutonde twatanze ku Karere ka kaduha inkunga yo kububakira.”
Yakomeje avuga ko kugeza ubu bari kubakira abo mu cyiciro cya gatanu by’umwihariko cyiganjemo abahuye n’ibiza bafite ibibanza bitababaruyeho ndetse n’abatari babifite.
Yagize ati: “Ubu turi mu bikorwa byo kubaka inzu 108, zimo 61 z’abadafite ibibanza n’izindi 57 z’abafite ibibanza, ariko bamwe byari mu bibazo. Rero turacyafite inzu nyinshi zo kubaka z’abahuye n’ibiza ariko uwo ni ngombwa gushima kuko ni inkunga bahawe na Perezida wa Repubulika. Ayo mashimwe turayakiriye kandi tugomba kuyageza ku buyobozi budukuriye.”
Nyiraminani ahamya ko ubu afite icyizere cyo gukomeza gukora akiteza imbere kuko ubu afite aho ataha na cyane ko bamwubakiye inzu, igikoni ndetse n’ubwiherero bifite agaciro ka miliyoni zisaga 3 z’amafaranga y’u Rwanda.