Mukahigiro Odetta utuye mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mushubati, Akagari ka Cyarusera, Umudugudu wa Kigarama avuga ko yishimira inka yahawe muri Girinka ikamuhindurira imibereho, akabasha kubaka inzu.
Uyu mubyeyi yasobanuye ko yabayeho mu buzima bugoye ubwo umugabo we yari amaze gupfa, agatangira kubaho akodesha aho abonye, agaca inshuro.
Yagize ati: “Narimbayeho nk’umuntu utishoboye, nta kintu nagiraga kindengera kuko umugabo wanjye yari yarapfuye ansigira abana babiri. Ubwo igihe cyarageze nza hano, mfundikanya akazu gahera hasi ubundi nshyiraho ihema abariryo mbamo. Hari hanze, imvura ikanyagira, nkaburara nkanabwirirwa rimwe nkagobokwa n’abaturage cyangwa naca inshuro ubwo nkarya”.
Akomeza agira ati: “Abaturage baje kundebaho, baramvuganira kugira ngo mpabwe iyi nka kugira ngo ijye impa ifumbire, amata n’ibindi nari nkeneye. Naje kuyibona iramfasha cyane kuko nyuma na Leta iramfasha nanone nubatse iyi nzu yanjye iruzura ubundi ifumbire nkayijyana mu murima mpinga tugabane”.
Yakomeje agira ati: “Nkimara kubona inka mu 2018, nayifashe neza cyane, nkajya nyahirira ubwatsi, irabyara nditura nyuma y’aho yongeye kubyara iyo yabyaye imaze gukura nyigurisha ibihumbi 150 RWF nubaka ikindi cyumba, Leta impa umuganda n’amabati yo gushyiraho ngenda nyagura kugeza aha ubona nishimiye gutura nshimira Leta yamfashije kuva mu ihema binyuze muri Girinka. Ndashimira Leta y’Ubumwe kuko atari yo naba nkiri mu bwigunge.”
Mukahigiro Odette yameza ko Leta ari yo mubyeyi we, kuko yamusindagije, kugeza ubwo ngo ashobora kwinjiza amafaranga y’u Rwanda arenga ibihumbi 30 mu mezi 3 avuye mu byo yasaruye mu mirima mu buryo bwa tugabane ahinga kandi yanariye.
Bakundinka Chantal umuturanyi wa Odette Mukahigiro avuga ko ubuzima Leta yamukuyemo bwari bubi cyane.
Ati: “Uriya mubyeyi aribana, ni indushyi. Ubwo rero nyina yamuhaye akabanza karimo iriya nzu abanyemo n’abana be babiri, na Leta imurwanaho none ubu ubuzima bwe bumeze neza kubera Leta dushimira ko yamufashije pe”.
Uwizeyimana Emmanuel Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Ushinzwe Iterambere n’Ubukungu, yagize ati: ”Ubu turi muri gahunda yo gufasha abaturage kwikura mu bukene, rero muri ubwo buryo twifuza ko abaturage bose bafata Girinka neza nk’uko uwo yabigenje, bakitura, bakiteza imbere, mbese ntibazimye igicaniro tugakomeza tukorora abana bakabona amata abantu bakiteza imbere”.
Yakomeje avuga ko kimwe na Mukahigiro Odetta, n’abandi baturage bahawe inka intego kwari ukugira ngo biteze imbere, agire ubuhamya bwiza agira butandukanye nuko yari abayeho n’ubwo ngo hari abatari babyumva neza ariko bakaba badasiba kwigishwa umunsi ku munsi.
Kugeza ubu Mu karere ka Rutsiro kuva mu mwaka wa 2006 gahunda ya Girinka Munyarwanda yatangira, hamaze gutangwa inka zirengaho gato ibihumbi 18.