Rutsiro: Ba rushimusi bateza umutekano muke mu kiyaga cya Kivu bahangayikishije abarobyi
Imibereho

Rutsiro: Ba rushimusi bateza umutekano muke mu kiyaga cya Kivu bahangayikishije abarobyi

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

November 6, 2024

Abarobyi b’isambaza mu kiyaga cya Kivu mu Karere ka Rutsiro bavuga ko bahangayikishijwe bikomeye n’umutekano muke mu burobyi uterwa na ba rushimusi b’isambaza.

Ba rushimusi 3 batawe muri yombi mu mpera z’ukwezi gushize ubwo bashinjwaga kurobesha imitego itemewe, bafatwa ku bufatanye bw’inzego z’ubuyobozi n’iz’umutekano n’abaturage.

Abatawe muri yombi ni Nshimiyimana w’imyaka 30, Ntirenganya Fred w’imyaka 26 na Dushimimana Elisé ufite 38, hakanafashwe imiraga 4 ya Kaningini bakoreshaga.

Icyo gihe bamwe mu barobyi babwiye Imvaho Nshya ko aba ba rushimusi bafatiwe mu Murenge wa Kivumu, bakaba atari abo bonyine babazengereje.

Umwe yagize ati: “Baza banagambiriye kwica uwabarwanya kuko mu kwezi gushize k’Ukwakira baje bitwaje intwaro zirimo amabuye batera umwe mu barobyi ibuye arakomereka bikabije byatumye akuka amenyo 6.”

Yongeyeho ati: “Baranaza bakatwibira imitego, bakanangiza utwana tw’isambaza kuko barobesha za supaneti n’indi mitego mibi yica isambaza n’amagi yazo, tukifuza ko Polisi yo mu mazi yabahagurukira bikomeye, nk’uko ihagurukira n’abandi bose bakekwaho guhungabanya umutekano.”

Umuyobozi w’ihuriro ry’amakoperative y’abarobyi mu karere ka Rutsiro, Nkundumukiza Joseph, yabwiye Imvaho nshya ko abenshi muri abo ba rushimusi baturuka mu Murenge wa Kivumu ahitwa i Rukurazo, bakiba.

Ati: “Mu mwaka umwe bamaze kutwiba moteri 7 n’imitego 58. Bajyaga banafata abarobyi bacu bakabazirika, bakabajyana babageza mu Murenge wa Kivumu, i Rukurazo bakabarekura babanje kubahondagura. Baza bitwaje intwaro gakondo zirimo imihoro, ibisuti, amabuye n’ibindi, bigasaba ko twitabaza Polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi ikabadufasha.’’

Avuga ko ibyo bisambo byinjira mu mazi byabanje gucungana na Polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi, n’abarobyi babicungira hafi, byabona Polisi yinjiyemo bikagaruka imusozi, kuko haba ari nijoro, byabaca mu rihumye ukumva ngo moteri n’imiraga barabyibye

Hashize iminsi hangizwa supaneti zigera ku 1500 n’imitego 1000 ya kaningini byafashwe.

Avuga ko ubuyobozi bubihagurukiye, mu nama zose bukoranye n’abaturage bikavugwa, abafashwe bakerekwa abaturage, nta kabuza byacika kuko abo ba rushimusi bataha mu Midugudu, inzego zose zitangatanze bahashywa.

Kuba barobera mu bigobe bigabanya umusaruro, kuko mu gihe uburobyi bwemewe bukorerwa muri metero 1000 uvuye mu kigobe bakangiza cyane kuko nk’ubu Rutsiro yose ku munsi w’ifungura harobwe toni zitarenga 2 harobwaga izirenze izo cyane, Nyamasheke haboneka toni 2 n’ibilo 300 ho ngo haragerageje, ariko Rusizi habonetse toni 1 n’ibilo 300 hajyaga haboneka izirenga 4.

Abayobozi b’amahuriro y’amakoperative y’abarobyi muri utwo turere tundi bakavuga ko ba rushimusi ari bamwe mu bahombya umusaruro,cyane cyane ko n’iyo ikiyaga cya Kivu gifunze bakomeza gukora rwihishwa.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yavuze ko hagiye kongerwa imbaraga mu guhashya ba rushimusi.  

Ati: “Duhanganye na ba rushimusi bakoresha imitego ifite imyenge mito ya kaningini na supaneti, ifata n’utwana n’amagi byose, bikabangamira kororoka kw’amafi n’isambaza mu mazi. Tumaze iminsi turwana na byo kandi abapolisi barakora ijoro n’amanywa babahashya.”

Yongeyeho ati: “Tugiye kurushaho kubikurikirana, ababirimo bose tubahashye, baba bari i Rubavu, Rutsiro, Karongi, Rusizi na Nyamasheke, cyane cyane ko icyicaro cya Polisi ishinzwe umutekano wo mu mazi kiri i Rutsiro.”

TANGA IGITECYEREZO

  • Ndagijimana Elias
    November 6, 2024 at 6:35 pm Musubize

    Mwiriwe neza turashimira cyane icyicyinyamakuru kuba hafi yuburobyi bituma dusangira amakuru yakifashishywa mugufata ingamba murakoze

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA