Rutsiro: Barambiwe kuzunguza igishirira kandi insinga z’umuriro zibaca hejuru
Imibereho

Rutsiro: Barambiwe kuzunguza igishirira kandi insinga z’umuriro zibaca hejuru

KWIZERA JEAN DE DIEU

November 23, 2024

Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Mushubati mu gice cy’Umudugudu wa Kigarama barasaba guhabwa umuriro w’amashanyarazi uzabafasha kuva mu mwijima no gukoresha igishirira ibintu bavuga bidindiza iterambere ryabo n’iry’abana babo.

Ni abaturage bahamya ko Imidugudu ibakikije yose icana ndetse ngo bakaba baragiye kubaza ku Murenge no ku Karere bakabwirwa ko bazawuhabwa ariko bagategereza amaso agahera mu kirere.

Uwitwa Nzabanzandore Speciose yagize ati: “Tugira imbogamizi z’umuriro kuko abandi twegeranye barawufite. Ubu abana ntabwo biga neza kuko bacana igishirira tukagira ubwoba bw’uko cyabagwa mu maso, naba nabonye aho nsha inshuro nkagura amabuye nshyira mu gatoroshi ariko mu by’ukuri turababaye.”

Nzabanzandore yakomeje agira ati: “Turasaba ko batwibuka tukaba nk’abandi kuko baramutse banadusabye uruhare rwacu, twakwishyira hamwe ariko tugacanirwa nk’abandi.”

Mukamusoni Claudine yagize ati: “Baratubaruye, batubwira ko bazaduha umuriro amezi 6 arashize, tunabahaye ibyangombwa byacu by’ubutaka ariko ubu tubona amapoto aza hano, akaduca hejuru bakayajyana ahandi. Mutubarize rwose, nk’abantu bari mu irembo ry’Akarere n’akandi (Rutsiro na Karongi). Ubu ntabwo umwana yashaka kwiga nijoro ngo bikunde, ni ukugura utubuye washyira mu matoroshi tugahita dushira”.

Abo baturage bavuga ko mu gice cy’Umudugudu wa Kigarama ari bo badafite umuriro w’amashanyarazi bityo bagasaba ko ubuyobozi bwabibuka bukabafasha kuko bizatuma babasha kwiteza imbere.

Undi muturage yagize ati: “Ingaruka ni nyinshi, abandi bakanda ku gikuta umuriro ukaka twebwe ni ukuzunguza igishirira, abandi bafite imashini zogosha, kandi noneho dufite n’abana ntabwo babura icyo bakora turamutse tubonye umuriro”.

Yongeyeho ati: “Nkubu mfite umwana, yigira ku itoroshi, urumva nabyo ni ikibazo. Ndavuga nti rero aramutse afite umuriro yakwiga neza, ariko ubu ntawabasha gukoresha telefone neza kuko tuzibungana tugiye gushaka aho turahura. Turi mu mwijima.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Uwizeyimana Emmanuel, yabwiye Imvaho Nshya ko iki kibazo bakizi ndetse ko kimwe n’ahandi hatari umuriro bari gukora uko bishoboka ngo bose bafashwe kuwubona.

Ati: “Abo baturage turabatekerezaho, uko ubushobozi bugenda buboneka amashanyarazi azagenda aboneka. Nababwira ko kandi bimwe mu bipimo Akarere kacu gashyizemo imbaraga ari ugutuma abaturage bacu babona umuriro w’amasharazi kuko tuzirikana akamaro k’amashanyarazi kandi ni na gahunda ya Leta kugira ngo abaturage bose babone umuriro w’amashanyarazi.”

Mu gusobanura neza, uko Akarere ka Rutsiro gahagaze n’icyizere aha aba baturage, Uwizeyimana yagize ati: “Mu ibarura rusange riheruka, ryatweretse ko mu Karere ka Rutsiro ingo zifite umuriro w’amashanyarazi ziri kuri 50.2%. Mu yandi magambo ni kimwe cya Kabiri cy’ingo mu Karere kacu ka Rutsiro, bisobanuye ko usuye Utugari n’Imididugudu myinshi, yakubwira ko ikeneye umuriro w’amashanyarazi.”

Yakomeje agira ati: “Turimo kugenda tubishyiramo ingufu kuko dufite umushinga mu gihe cy’amezi umunani ugiye gutanga amashanyarazi mu Midugudu 64 y’Akarere kacu ukongera 10% by’abafite umuriro w’amashanyarazi mu Karere kacu.”

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buvuga ko abaturage bose bo muri aka Karere batari babona umuriro w’amashanyarazi bashyizwe imbere, mu rwego rwo kubafasha kuba ahabona nk’uko biri muri gahunda ya Leta yo gucanira buri muturage.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA