Rutsiro: Bifuza ko umuhanda ubafasha kugera ku ivuriro ukorwa
Imibereho

Rutsiro: Bifuza ko umuhanda ubafasha kugera ku ivuriro ukorwa

KWIZERA JEAN DE DIEU

November 20, 2024

Abakoresha umuhanda wa Mushubati uhuza Akagari ka Mageragere n’aka Cyarusera mu Karere ka Rutsiro, barasaba ko washyirwamo kaburimbo kuko wuzuyemo ibinogo. bikaba byagira ingaruka ku buzima bw’abo itwaye kuko wangiritse.

Abo baturage bavuga ko baterwa impungenge n’imigendekere y’uwo muhanda wuzuyemo ibinogo, kuko imbangukiragutabara ziwunyuramo zisimbagurika iyo bibaye ngombwa ko ziwukoresha.

Uwitwa Sabana Alexis yagize ati: “Uyu muhanda ni ingenzi cyane, kuko uhuza Akagari ka Cyarusera n’aka Mageragere ariko turasaba ko wakorwa neza ukaba wanashyirwamo kaburimbo, kugira ngo iyi mikuku ituma imbangukiragutabara zitwaye abarwayi ku Ivuriro rya Mushubati ivemo natwe dushire impungenge.”

Rukundo Thadee, utuye mu Mudugudu wa Rarankuba, yagize ati: “Uyu muhanda udufatiye akamaro kuko ucamo imbangukiragutara iba itwaye abarwayi kuri Centre de Sante ya Mushubati ivuye i Murunda, uku kugenda isimbagurika rero bituma tugira ubwoba bw’abo itwaye bityo tugasaba ko wakorwa byanarimba ugashyirwamo kaburimbo.”

Undi muturage utarifuje ko amazina ye atangazwa, yabwiye Imvaho Nshya ko igihe cyose bifuje kujyana umurwayi kwa muganga mu modoka isanzwe cyangwa moto, bagorwa n’uyu muhanda kubera imikuku.

Ati: “Iyo umuntu afashwe hano tukiyambaza imodoka isanzwe, usanga bigoranye kubera imikuku ibamo. Ku ruhande rwacu nk’abaturage tuhakora umuganda ariko hari ibiba birenze imbaraga zacu bityo tugasaba ko ubuyobozi bwadufasha.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Ushinzwe Imibereho Myiza y’abaturage Uwizeyimana Emmanuel, yabwiye Imvaho Nshya ko bazakomeza gufatanya n’abaturage mu bushobozi bwabo kugira ngo bashake ibisubizo by’imihanda idakoze neza kandi ko uwo muhanda bawuzi.

Yagize ati: “Buriya rero urebye imiterere y’Akarere kacu ka Rutsiro, ni Akarere k’Imisozi miremire gafite imihanda itameze neza ku buryo bukwiye buri muturage yakwifuje ko umuhanda wose ucamo imodoka wajyamo kaburimbo.”

Yakomeje agira ati: “Icyo twabwira abo baturage , ni uko dukwiriye gufatanya na bo tugakora uwo muhanda ahari ibinogo tukabisiba, ahari amabuye tukayakuramo aho imbaraga z’imiganda zidashoboka tukaba twareba ?mu ngengo y’Imari y’Akarere tukaba twafatanya tukawukora neza”.

Abaturage bagaragaje ko bifuza ko uyu muhanda wakorwa neza ni abatuye mu Murenge wa Mushubati, Akagari ka Cyarusera. Uretse uwo kandi, Uwizeyimana Emmanuel ahamya ko hari indi mihanda myinshi mu Karere ka Rutsiro izajya ikorwa neza ku bufatanye bw’Akarere n’abaturage aho imbaraga z’amaboko zinaniriwe hiyambazwe ingengo y’Imari y’Akarere ariko abaturage bafashwe.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA