Rutsiro: Gutanga amakuru byakumiriye kurara bicaye kubera ibisambo
Imibereho

Rutsiro: Gutanga amakuru byakumiriye kurara bicaye kubera ibisambo

KWIZERA JEAN DE DIEU

August 12, 2025

Abaturage bo mu Murenge wa Mukura,mu Karere ka Rutsiro bavuga ko basigaye baryama bagasinzira kubera ko batakirazwa ijoro n’ibisambo byitwikiraga ijoro bikajya mu mirima yabo kwiba ibitoki n’indi myaka ndetse bigatobora n’inzu.

Aba baturage bavuga ko uwo mutekano utuma bahinga bagasarura, bigatuma bagira icyizere cyo gukomeza gukora biteza imbere, bawukesha gutanga amakuru.

Rangwida Marie Rose yagize ati: “Hano turishimira ko dusigaye dufite umutekano. Mbere nahingaga urutoki ariko ntabwo nigeraga nsaruramo igitoki n’umunsi n’umwe. Cyabaga kigiye gukomera ejo nageramo ngasanga bagitwaye, ariko ubu aho hashyiriweho gahunda yo gutanga amakuru hashize nk’umwaka nsarura ku buryo natangiye kubika amafaranga, ndizigama ndetse njya no mu matsinda ku buryo mfite icyizere cy’iterambere.”

Karimunda Jean Pierre na we yabwiye Imvaho Nshya ko guhera mu mpera z’Ukwezi kwa Nyakanga 2024, yararaga yicaye ariko ko kugeza ubu aryama agasinzira.

Yagize ati: “Kugeza nko muri Nyakanga 2024, twararaga twicaye. Naguze Televiziyo yo kujya ndeberaho amakuru barayiba, ngura ihene 2 nazo baraziba kandi byose bigahera.

Abatuye muri uyu Murenge twari twarahagaritse gukora ibintu biduteza imbere kubera ubwoba bw’uko bazabitwara ariko ubu, aho dutangiye gutangira amakuru y’ibisambo, byaradufashije kuko n’ibyo bafashe barabifunga. Turashimira umutekano mwiza uhari ku bufatanye n’ubuyobozi bwacu”.

Muri uwo Murenge wa Mukura abaturage bavuga ko hasigaye hari agahenge ku bantu bose by’umwihariko abatuye mu Kagari ka Kabuga na bo bari barazengerejwe n’ibisambo.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel avuga ko isoko yabyo ari ugukorana n’abaturage, aho muri uwo Murenge hashyizweho ingamba zo gukorana n’abaturage mu gutanga amakuru ku bisambo bizwi no ku bo bakeka ko ari ibisambo, hanyuma bagashyikirizwa inzego z’umutekano byagaragara ko ari abere bagataha ariko uwo bigaragaye ko yiba agahanwa.

Yagize ati: “Ni byo koko kugira ngo ikibazo cy’ibisambo byibaga abaturage bakarara bicaye kigabanyuke ku rwego abaturage bacu bishimira, ni uko twafatanyije, aho mu Nteko z’abaturage basabwaga gutanga amakuru cyangwa se bakayaha inzego zibegereye na zo zikayageza ku babishinzwe hagakorwa igenzurwa kuri bo,”

Yagaragaje ko mu bo baba batangiye amakuru, hari n’abagerayo bakiyemerera ko bari basanzwe ari ibisambo, agashimira abaturage.

Ati: “Hari ubwo bamwe biyemerera ko ari ibisambo bakabihanirwa bivuye mu makuru yatanzwe nabo baturage. Turabashimira kandi dukomeje gukorana nabo kugira ngo bakomeze kugira amahoro n’umutekano babone uko biteza imbere.”

Abaturage bavuga ko ibisambo byakundaga kubiba bitoboye inzu zabo

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA