Rutsiro: Ikiraro cya Kizibaziba gihangayikishije abaturage 
Amakuru

Rutsiro: Ikiraro cya Kizibaziba gihangayikishije abaturage 

KWIZERA JEAN DE DIEU

November 19, 2024

Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro baturiye ikiraro cya Kizibaziba gihuza Umudugudu wa Cyahafi mu Kagari ka Cyarusera, n’Umudugudu wa Rarankuba mu Kagari ka Mageragere bavuga ko batewe impungenge nacyo bitewe n’uko gishobora kuzateza impanuka, bagasaba ko cyakubakwa neza.

Ni ikiraro gihuza utwo duce twombi binyuze mu buhahirane bw’imyaka yambuka ijyanwa ku isoko ndetse kiikanorohereza abagikoresha mu ngendo by’umwihariko iyo imvura yaguye. Abaturage basaba ko Ubuyobozi bw’Akarere bwashyiraho akabwo kigahabwa ingufu n’ubushobozi bwo kunyurwaho n’imodoka nini zikoreye imizigokiko kuri ubu cyakozwe n’umuganda kikaba kidakomeye.

Uwimana Marie Therese utuye mu Mudugudu wa Cyahafi mu Kagari ka Cyarusera, Umurenge wa Mushubati, yagize ati: ”Ku itariki 2 Gicurasi 2023, hano muri uyu Murenge by’umwihariko ibiza byibasiye iki kiraro kiracika. Kubera uburyo kinyurwaho n’abantu benshi barimo Abanyeshuri, abajya guhaha, abajya gusenga bigahurirana n’uko twabonaga gisa n’icyatinze gukorwa twariyegeranjije dukora umuganda tugikora gutyo ubona bidakomeye.”

Yakomeje agira ati: ”Ubuyobozi buzi ko twagikoze gutya kandi uko dukoze inama turabivuga ariko ntigikorwe. Turabasaba rero ko cyakorwa neza kigahabwa ingufu kuko hari imodoka nini zagombye kutuzanira ibyo kurya, hari imodoka zagombye gutwara ibiryo by’abanyeshuri ku bigo bigera kuri 4 biri hano, ariko byose bikaba bidakorwa neza, bagikoze rero byatworohereza ubuzima.”

Undi muturage yagize ati:”Iki kiraro , ni ingenzi cyane by’umwihariko ku baturage batuye hano muri uyu Murenge. Twakoresheje imbaraga zacu, tucyubaka gutya ariko nta mbaraga gifite ku buryo cyabasha kunyurwaho n’imodoka ziremereye cyane zitwara imyaka n’ibindi bikoresho kuko n’iyo moto ikinyuzeho, tubona neza ko gishobora kuzagwamo isaha n’isaha. Ubuyobozi bw’Akarere bwahyiraho akabwo bukadufasha kikubakwa kigashyirwaho imbaraga nyinshi.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rutsiro Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Uwizeyimana Emmanuel, yabwiye Imvaho Nshya ko ikibazo cy’icyo kiraro bakizi ndetse ko mu ngengo y’imari y’uyu mwaka bazacyubaka neza mu buryo budashyira ubuzima bw’abaturage mu kaga.

Yagize ati:”Icyo kiraro cyo turagikora muri uyu mwaka w’ingengo y’Imari, abaturage ni batuze, icyo kiraro rwose kiraza gukorwa kuko natwe twarakibonye kandi turanabashimira, bashyizemo imbaraga zabo ariko uko bigaragara si ikiraro gikomeye ku buryo cyabasha kunyurwaho n’imodoka ziremereye.”

Ikiraro cya Kizibaziba cyubatse mu Karere ka Rutsiro , Umurenge wa Mushubati , Akagari ka Cyarusera, Umudugudu wa Cyahafi mu kagari ka Cyarusera, n’Umudugudu wa Rarankuba mu Kagari ka Mageragere.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA