Abaturage bo mu Karere ka Rutsiro bavuga ko babangamiwe n’abacuruzi b’umusururu n’inzoga, bavangamo umusemburo ukoreshwa mu migati n’amandazi uzwi nka pakimaya (levure) bagamije gutuma ushya vuba, abawunyoyeho bagasinda vuba mu buryo budasanzwe bikavamo no kurwana.
Abo baturage barasaba ubuyobozi kubafasha kugira ngo uyu muco ucike burundu, ikoreshwa rya lovile rihagarare.
Bamwe mu baganiriye na Imvaho Nshya, bahamije ko umusururu uhira ibyumweru bibiri, iyo bashyizemo umusemburo wa ‘lovire’ uhira amasaha make.
Utifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati: “Iyo bamaze gukora uwo mususuru bashyiramo umusemburo wa pakimaya (lovire) ubundi ugashya mu gihe cyihuse. Ubu ahangaha ntabwo bakibeteza amasaka ahubwo babetera bakoresheje lovire ibintu bihangayikishije cyane kuko bimaze kongera ubusinzi.”
Yakomeje agira ati: “Ubusanzwe ntabwo umusururu usindisha ariko umuntu wanyoye urimo lovire arasinda ugasanga ari kurwana, mu mutwe we ntibigende neza, bikamugira nk’umusazi. Turasaba ko Leta yahagarika abantu nk’aba bakoresha lovire, ikayamagana.”
Uwahawe izina rya Makuza yagize ati: “Njyewe njya numva ngo lovire igira ingaruka ku mubiri, bigatuma umuntu apfa imburagihe, akaba yanasinda mu buryo bukabije. Iyo umuntu yabeteje lovire, amasaha make uba umaze gushya atangiye kuwucuruza, ugasereza abantu mu mitwe. Dore hano bararwana bapfa ubusinzi buturuka kuri bene iyo misururu.”
Uwitwa Gahima Elias yagize ati: “Lovire, ni nk’ikiyobyabwenge ni ukuri, kubera ko bijya mu muntu nyine, bikamushegesha bikaba byanamwica gake gake. Abantu babishyira mu nzoga cyangwa mu musururu baba banahemuka kuko uretse no kongera ubusinzi binarica.”
Yakomeje agira ati: “Hano barasinda cyane kandi numva ko babikoresha. Ndasaba abantu banywa kubyirinda, naho ubuyobozi nkabusaba gukurikirana ababikoresha mu byo bagurisha abantu bakabica.”
Bamwe muri aba baturage baganiriye na Imvaho Nshya by’umwihariko abatuye mu isanteri ya Rarankuba, bahamya ko hakunda kuba urugomo ruturuka ku kuba hari abacuruza umusururu n’inzoga bivanzemo umusemburo wa lovire bigatuma haba urugomo mu gihe bamaze gusinda bagasaba ko bahabwa ubufasha bigacika.
Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro Wungirije Ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Rutsiro Uwizeyimana Emmanuel yagize ati: “Abakoresha Roville (Pakimaya) na bo ubwabo barabizi ko bitemewe kuko twagikozeho ubukangurambaga butandukanye, icyo twavuga ni uko tugiye kubahana kandi twaranabitangiye.”
Yakomeje agira ati: “Ibyo tubona muri Raporo zitandukanye, abantu bakora urugomo, abantu banywa inzoga z’inkorano zitameze neza, abenshi baba banyweye izagiyemo iyo lovire. Ubutumwa natanga ni ukubwira abaturage ko rwose, tutazihanganira umuntu wese ukoresha ibi byose bitemewe mu kwenga inzoga cyangwa muri rusange gukora ibintu byose bikoreshwa n’abaturage bacu bidafite ubuziranenge.”
Mu kiganiro Umuvugizi wa Polisi ACP Rutikanga Boniface aherutse kugirana n’itangazamakuru mu Ntara y’Iburengerazuba kikabera mu Karere ka Rubavu, yavuze ko ikibazo cyo gukoresha ‘Roville’ kigiye guhagurukirwa kigakemuka.
Yagize ati: “Ikibazo cy’abo baturage banywa ibyagenewe amatungo (lovire) bagasinda na cyo turakibara, by’umwihariko ariko reka mvuge ku kibazo cy’ubusinzi bushingiye kuri ibyo ngibyo, ari inzoga zindi z’inkorano, ari n’utundi tuyoga dusigaye dukorwa (…), ugasanga duteza ikibazo cy’ubusinzi turabikurikirana”.
Yakomeje agira ati: “By’umwihariko icyo kibazo na cyo turaza kugikurikirana , bitazava ku byo kurya by’amatungo bikajya kuba ibyo kunywa by’abaturage.”
Si mu Karere ka Rutsiro gusa hagaragaye ikoreshwa rya lovire kuko no mu Karere ka Rubavu mu Ntara y’Iburengerazuba hari aho bahinduye lovire ibyo kunywa babihimba nk’Amarandura n’ibindi nyamara bisanzwe bizwi nk’ibyo kurya by’amatungo.