Rutsiro: Imodoka yari itwaye abantu 8 yahiye irakongoka
Imibereho

 Rutsiro: Imodoka yari itwaye abantu 8 yahiye irakongoka

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

February 9, 2026

Imodoka yo mu bwoko bwa Verso, ifite pulake RAI 276D, yavaga Rubavu ijya mu Mudugudu wa Mushubi, Akagari ka Mubuga, Umurenge wa Nyabirasi, Akarere ka Rutsiro, irimo abantu 8 bagiye gusura umuntu wabo wagize ibyago byo gupfusha umwana, yahiriye mu Mudugudu wa Bushonga, Akagari ka Ngoma mu Murenge wa Nyabirasi n’ibyarimo byose, uretse abantu.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyabirasi  Migabo Mpirwa, yabwiye Imvaho Nshya ko iyo modoka yageze muri uriya Mudugudu,mu muhanda w’igitaka, basigaje nk’iminota 5 ngo bagere aho bajyaga igacika shampoma (Echappement) na réservoir, abari bayirimo bose uko ari 8 bayivamo  umushoferi ahamagaza umukanishi uza kuyikora.

Ati: “Yahageze atangiye gusudira réservoir yari yatobotse  igira sirikwi, igishashi cy’umuriro gikubita kuri lisansi imodoka ihita igurumana n’ibyo bari bashyiriye abo basuraga byose bifite agaciro k’aamafaranga y’u Rwanda arenga 150 000 bihiramo bikongokana na yo ntibagira na kimwe bakuramo.”

Yakomeje agira ati: “Ku bw’amahirwe nta wahasize ubuzima kuko yahiye bamaze kuvamo. Umushoferi n’uwo mukanishi bahise babura n’ubu ntiturababona. 

Twahise duhamagara nyir’imodoka aho atuye i Rubavu araza arabireba, tunahamagara polisi, ishami rishinzwe kuzimya inkongi, ihagera ntacyo ikiramira kuko byari byarangiye.”

Avuga ko asanga iyi nkongi yatewe n’amakosa y’umukanishi wakojeje umuriro kuri lisansi avuga ngo arasudira réservoir kandi ari nko gushyira umuriro mu wundi, bitabaho, icyakora ko bitabujije abajyaga gusura uwo muvandimwe gukomeza kuko bari bageze hafi yaho.

Nyir’iyi modoka Gasasira Innocent, avuga ko yagezeyo agasanga ari impanuka nk’izindi zose, ntawe abishyiraho ngo abe yanamukurikirana mu nkiko, igihombo yakigize icye.

Ati: “Yari ifite agaciro ka 18 000 000 Frw, nari nyimaranye umwaka 1 gusa nyiguze. Nta bwishingizi bujyanye n’inkongi nari mfite, bivuze ko mpombye cyane ntawe nzagira icyo mbaza.

Anavuga ko batari bayimukodesheje, yari yayitije inshuti ye ngo bajye gusura uwo muntu wabo wagize ibyago, ko amahirwe bitabaye barimo ngo hagire uhasiga ubuzima, agiye kugerageza gukomeza kurwana n’imibereho itamworoheye kuko iyi modoka yamufashaga mu mibereho ye ya buri munsi n’umuryango we.

Yahiye irakongoka n’ibyarimo byose, abantu bo bari bamaze kuvamo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA