Rutsiro: Yakuze ari umuvumvu abitoza umugabo. bibinjiriza miliyoni zisaga 7 Frw
Ubukungu

Rutsiro: Yakuze ari umuvumvu abitoza umugabo. bibinjiriza miliyoni zisaga 7 Frw

NGABOYABAHIZI PROTAIS

November 6, 2025

Iradukunda Esperance w’imyaka 28, ni umwe mu rubyiruko rwatangiye gukora umwuga w’ubuvumvu akiri umukobwa, mu Kagari ka Kavumu, Umurenge wa Ruhango, mu Karere ka Rutsiro, avuga ko abikomoye ku babyeyi be bari abavumvu b’umwuga, yaje kuwukomeza kugeza anubatse urugo rwe abyigisha umugabo, bibateza imbere.

Yagize ati: “Nakuze mbona ababyeyi banjye borora inzuki, ndabyishimira cyane. Byarantinyuye nanjye ntangira korora inzuki nari nkiri umukobwa. Nyuma yo gushaka, nahise mbwira umugabo ko twabifatanya, ndamwigisha, ubu turi abavumvu babigize umwuga, aho dufite imizinga igera mu 10.”

Ubu nyuma y’imyaka itanu Iradukunda ashatse, avuga ko uyu mwuga wamuhinduriye ubuzima ndetse akawigiramo  byinshi we n’umugabo we kuko babona amahugurwa agamije kwiteza imbere, baka bamaze kugera ku iterambere rirambye bamaze kugura imirima ibiri ifite agaciro ka miliyoni zisaga eshatu ndetse n’inzu y’agaciro ka miliyoni enye.

Yagize ati: “Ubuvumvu butuma tubona amafaranga adutunga dukuramo ayo kubaka, kwishyurira abana ishuri n’ibindi, gusa nanone kugira ngo tugere kuri biriya byose ni uko twagiye mu matsinda yo kwizigamira ndetse byaradutinyuye dukorana n’ibigo by’imari, ubu dufite n’inka iduha ifumbire n’amata kandi ntabwo naburamo ibihumbi 600 nyigurishije. Ubuvumvu ni umwuga uha umuntu icyubahiro n’agaciro.”

Iradukunda asaba abakobwa n’urubyiruko muri rusange kutagaya uyu mwuga no kudatinya gukora imirimo isanzwe ifatwa nk’iy’abagabo.

Ati: “Nta muntu utabishobora, icyangombwa ni ugutangirira ku bike ufite. Ubuvumvu ni umwuga utanga amafaranga kandi ugirira akamaro ibidukikije. Ubu twagize ubushobozi bwo kubaka urugo, kugura imirima no kwishakira ibyiza by’ejo hazaza, urumva ko nta kindi gishoro twatangiriyeho uretse inzuki kandi kuzitaho ntibigoranye.”

Abaturanyi be bamufata nk’umugore uzi gukora cyane kuko yababereye icyitegererezo cy’umukobwa wiyemeje gukora adategereje ko abandi bamufasha.

Mukandayisenga Espérance, umwe mu baturanyi be, avuga ko amaze kugura imizinga 2 abikomoye ku nama za Iradukunda,

Yagize ati: “Twese twashimishijwe kandi duhumurwa n’uko Iradukunda yakoze ibintu twari tuzi ko bikorwa n’abagabo gusa. Yaduhaye icyizere ko n’abakobwa bashobora gutera imbere binyuze mu bushobozi bwabo, none natwe ubu twiyemeje ko nibura mu rugo rwacu uko dutuye twagira nibura umuzinga umwe.”

Dominic Mvunabandi, umukozi wa Komisiyo y’Igihugu ikorana na UNESCO nayo ikaba  ishyigikira amatsinda y’abagore bakora ubuvumvu mu Karere ka Rutsiro, ashimira ubwitange bwa Iradukunda n’abandi bagore mu guteza imbere uyu mwuga.

Yagize ati: “Iradukunda ni urugero rwiza rw’uko ubuvumvu bushobora guhindura ubuzima. UNESCO ifasha abagore kubona ibikoresho n’amahugurwa kugira ngo ibikorwa byabo birusheho gutanga umusaruro, kandi tubona ko benshi muri bo biteza imbere ndetse bagafasha n’abo bashakanye muri rusange imiryango yabo.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, avuga ko ubuvumvu ari umwuga ufite amahirwe mu karere, cyane mu kongera ubukungu bw’ingo no kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati: “Abagore nka Iradukunda batanga icyizere cy’uko ubuvumvu bushobora kuba isoko y’iterambere mu byaro. Turasaba urubyiruko kudatinya gukora uyu mwuga, kandi ubuyobozi buzakomeza gufatanya na UNESCO mu kubongerera ubushobozi no kubafasha gushaka amasoko y’umusaruro wabo.”

Mu Karere ka Rutsiro, ubu abavumvu barenga 400 bibumbiye mu matsinda arenga 25, harimo ay’abagore n’urubyiruko, bakorera ubuki bugurishwa mu Turere dutandukanye nka Rutsiro, Karongi, Rubavu na Nyabihu, ndetse na Kigali bigatuma babona amafaranga yo kubaka, kwishyurira abana ishuri no kwizigamira.

Ubuyobozi buvuga ko buri wese ushaka kwinjira muri uyu mwuga ahabwa amahirwe yo guhugurwa, kubona ibikoresho n’amahugurwa y’ukuntu ubuvumvu bushobora gutera imbere.

Abagore bakora ubuvumvu muri Rutsiro bafashwa kubukora bya kinyamwuga bahabwa amahugurwa n’ibikoresho

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA