Rutsiro: Umugore wafashwe yenga ‘Urubyutsa’ yaciwe miliyoni 1 Frw
Ubutabera

Rutsiro: Umugore wafashwe yenga ‘Urubyutsa’ yaciwe miliyoni 1 Frw

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

November 7, 2024

Umugore w’imyaka 27 wo mu Mudugudu wa Satinsyi, Akagari ka Kirwa, Umurenge wa Murunda, Akarere ka Rutsiro, wafatiwe mu cyuho amaze kwenga litiro 80 z’inzoga itemewe yitwa ‘Urubyutsa’ yaciwe amande ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda n’inzoga yari amaze kwenga ziramenwa.

Abaturage bashinja iyi nzoga y’inkorano gukenesha imiryango myinshi no kuyitezamo umutekano muke.

Umwe mu baturage batanze amakuru y’iyo nzoga bataramenya ibyo ikorwamo, yavuze ko isa n’amazi y’ibirohwa ikana iri mu zikomeje kubateza umutekano muke mu miryango n’urubyiruko ruyinywa rukaba imburamukoro.   

Ati: “Urubyutsa ni inzoga mbi cyane nubwo mbona n’abagore n’urubyiruko bayikunda. Bavuga ko ihendutse kuko igicupa cyayo kinini kitarenga amafaranga 500, ariko ububi bwayo bugaragara k’umaze kuyisinda kuko ateza umutekano muke haba mu rugo iwe no mu baturanyi.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa  w’Umurenge wa  Murunda Niyodusenga Jules, avuga ko uyu mugore yasanzwe akorera iyi nzoga mu Gasantere ka Santinsyi ari na ho atuye.

Ubuyobozi bwayimennye ndetse anamenyeshwa ko aciwe amande Atari munsi ya miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Ati: “Izi nzoga benga ntiziba zujujue ubuziranenge, nta n’uzi mu by’ukuri ibyo bazikoramo byose. Gusa uyinyoye imuhindura ubwonko agatangira guteza umutekano muke haba mu kabari aho anywera haba no mu rugo iwe. Ni yo mpamvu uwo dufashe iyo nzoga ihita imenwa akanacibwa amande atari munsi ya miliyoni y’amafaranga y’u Rwanda, n’uyu mugore agomba kuyatanga.”

Avuga ko n’ubundi muri aka gace haherutse gufatirwa undi amaze kwenga litiro zirenga 100 ziramenwa, acibwa amande atari munsi ya miliyoni, uwari warabihinduye bizinesi ikomeye yaranakoze igisa n’uruganda acibwa amande ya miliyoni  2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ashimira abaturage babatungiye agatoki uwayengaga agafatwa, ikamenwa ataratangira kuyikwirakwiza ku dusantere hirya no hino nk’uko abazenga basanzwe babigenza.

Asaba abakora inzoga nk’izi zitujuje ubuziranenge kubireka, n’abaturage bakareka kuzinywa, bakanywa izujuje ubuziranenge nubwo zabahenda ariko zitabateza ibibazo by’ubuzima, n’abazi aho ziri bakahatungira agatoki ubuyobozi kugira ngo zihashywe kubera  ko ngo nta cyiza cyazo, ahubwo ibibi zibakururira ari byo byinshi.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA