Rutsiro: Umurambo w’umugabo wabonywe mu kivu hakekwa kurohama
Imibereho

Rutsiro: Umurambo w’umugabo wabonywe mu kivu hakekwa kurohama

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

August 9, 2025

Mu kiyaga cya Kivu, ku gice cy’Umudugudu wa Rwinyana, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Musasa mu Karere ka Rutsiro, hagaragaye umurambo wa Habiyaremye Corneille w’imyaka 58, bikekwa ko yarohamye.

Umurobyi witwa Ndimubanzi utuye mu Murenge wa Boneza watanze amakuru, yavuze ko ubwo yari ari kuroba amafi mu kiyaga cya Kivu, yakuruye akumva biremereye akagira ngo ni amafi menshi aziye rimwe,yareba akabona ni umurambo w’umuntu azamuye.

Ati: “Nkizamura nkabona ari umurambo w’umuntu nahise njya gutanga amakuru abaturage n’abayobozi baraza basanga baramuzi,ari umugabo  bavuga ko yari afite ikibazo cyo mu mutwe,wakundaga kujya kuri iki kivu  akagaruka, bagakeka ko yaba yagiyemo koga akarohama, hakabura utanga amakuru kuko ntawe bari kumwe.’’

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musasa, Bisengimana Janvier yabwiye Imvaho Nshya ko Habiyaremye Corneille atigeze ashaka, akaba yabanaga na se ufite imyaka 82, se  yababwiye ko uyu muhungu we atari yaraye mu rugo,bikekwa ko yarohamye nijoro.

Ati: “Amakuru twayahawe n’umurobyi warobaga, aho kuzamura amafi akazamura umurambo wa nyakwigendera. Tukihagera hamwe na RIB hafashwe umwanzuro ko umurambo ujyanywa ku bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma. Turakeka ko yaba yagiye koga akarohama. Yari asanganywe ikibazo cyo mu mutwe, abana na se ukuze w’imyaka 82 batunzwe n’inkunga y’ingoboka se yahabwaga.’’

Yasabye buri wese kuba ijisho rya mugenzi we kandi bakajya bakurikiza inama bagirwa zo kwirinda.

Ati: “Cyane cyane mu bihe nk’ibi by’ibiruhuko, tunakangurira ababyeyi kurinda abana babo kujya koga mu Kivu batabizi, n’abakuru tukabibabuza, cyangwa ugiyeyo akaba afite umwambaro wabugenewe, ariko ntihabura abaduca mu rihumye bakajyayo, bakoga barenze ku mabwiriza tubaha, bakaba bahagirira ibibazo binarimo kuhaburira ubuzima.”

Yongeye kwihanangiriza abaturage,cyane cyane urubyiruko mu biruhuko, bajya koga mu Kivu, kwirinda kujyamo batambaye imyambaro yabugenewe, bakanirinda koga batabizi kuko amazi nta nkomere agira, urohamye apfa. Bakarinda ubuzima bwabo n’uwo babonye ajyamo bakamubuza, hakanatangwa amakuru yatuma impanuka nk’izi zirindwa.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA