Rutsiro: Umusore w’imyaka 23 afungiwe gusambanya umwana w’imyaka 9
Amakuru

Rutsiro: Umusore w’imyaka 23 afungiwe gusambanya umwana w’imyaka 9

MUKWAYA Olivier

January 30, 2026

Umusore w’imyaka 23 wo mu Karere ka Rutsiro yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya umwana w’imyaka icyenda, akaba mubyara we babanaga kwa nyirakuru ubyara ababyeyi babo.

Aya makuru yamenyekanye ku wa 29 Mutarama 2026 atanzwe n’abaturanyi mu Mudugudu wa Rwoza, Akagari ka Twabugezi ho mu Murenge wa Murunda, uwo musore ahita atabwa muri yombi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda, Mukamana Jeannette, yemeje ko uyu musore yafashwe akaba agifungiwe mu Kigo Ngororamuco cya Murunda mbere yo gushyikirizwa  Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Ati: “Amakuru yatanzwe n’abaturanyi na bo bahawe n’uyu mwana w’imyaka 9, ni uko yasambanijwe n’uyu musore babanaga kwa nyirakuru. Yatangiye kumusambanya tariki 18 Mutarama ubwo yabikoze inshuro ebyiri.”

Andi makuru aturuka mu baturanyi ni uko atari ubwa mbere kuko uyu musore yabwiraga uyu mwana ngo bajyane mu ishyamba kwahira bagerayo, akamusambanya, ndetse akaba yari amaze kubimukorera inshuro enye.

Gitifu Mukamana yaboneyeho gusaba abaturage gukurikirana abana babo bakamenya ubuzima babamo n’ibibazo bahura nabyo 

Aya makuru akimara kumenyekana uyu mwana yajyanywe ku Nitaro bya Murunda kwitabwaho n’abaganga, kugira ngo afatwe ibimenyetso hanarebwe ko nta zindi ndwara yaba yaramwanduje. 

Ni mu gihe uyu musore we yaraye muri Transit Center ya Murunda, aho biteganijwe ko ashyikirizwa Urwego 

 rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yuko hazaba nabonetse ibimenyetso byifashishwa mu butabera.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA