Rutsiro: Umusore w’imyaka 25 ukekwaho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 18 arashakishwa
Ubutabera

Rutsiro: Umusore w’imyaka 25 ukekwaho gufata ku ngufu umukobwa w’imyaka 18 arashakishwa

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

May 7, 2024

Umusore w’imyaka 25 witwa Ahobangeze wo mu Mudugudu wa Bungwe, Akagari ka Mberi, Umurenge wa Rusebeya, Akarere ka Rutsiro arashakishwa n’ubuyobozi n’inzego z’umutekano, akekwaho gufata ku ngufu umwangavu w’imyaka 18 agahita acika.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rusebeya Nsabyitora Vedaste, yabwiye Imvaho Nshya ko amakuru bayahawe na musaza w’uyu mukobwa, wavugaga ko byabaye mu ma saa tatu z’ijoro, ku Cyumweru tariki ya 5 Gicurasi, bibera mu muhanda wa Nyamakanda ngo akaba ari agace ubusanzwe kadatuwemo, ku buryo uwahagirira ikibazo, nubwo yataka kubona umutabara bitakoroha.

Aya makuru ariko ngo musaza w’uyu mukobwa yayatanze atinze, kuko yageze ku buyobozi mugitondo cyo ku wa Mbere tariki ya 6 Gicurasi, ubuyobozi n’inzego z’umutekano bashakisha uwo musore basanga yamaze gucika, yabuze.

Ati: “Umukobwa yanyuze muri iyo nzira ya wenyine muri ayo masaha y’ijoro, umusore akaba yari yiriwe muri santere y’ubucuruzi ya Gazone ageza nimugoroba, bigakekwa ko yaba yarabonye uwo mukobwa atambuka, akihutira kujya kumutangirira muri icyo gice cyane cyane ko kugeza ubu nta makuru turabona yatubwira niba bari basanganywe, cyangwa yaramufashe ku ngufu nta bundi buryo basanzwe baziranyemo.”

Avuga ko umukobwa yatashye akabwira musaza we ibyamubayeho, agatanga ayo makuru, umukobwa ahita ajyanwa ku kigo nderabuzima cya Kabona, aho yageze ahita yoherezwa ku bitaro bya Murunda.

Gitifu ati: “Nanjye mugitondo nagiye kubera uwo mukobwa ku kigo nderabuzima nsanga ahari bavuga ko bagiye kumwohereza ku bitaro bya Murunda. Nubwo ntababajije byinshi ariko byanyeretse ko hashobora kuba harimo ukuri, kuko guhita yoherezwa ku bitaro, umusore agahita abura kandi nta wari wamubwiye ko ashakishwa, biratwereka ko ari amakuru adakwiye gukinishwa.”

Yavuze ko umubyeyi w’uwo mukobwa yahise atanga ikirego kuri RIB, inamuha  impapuro ajyana ku bitaro kugira ngo zuzuzweho ibyo RIB ikeneye mu iperereza ryayo, iryo perereza rikaba ritegerejwe ngo rigaragaze neza ukuri.

Yasabye abasore kwirinda ingeso mbi nk’izi kuko iki ari icyaha kidasaza, gihanwa n’amategeko mu buryo bukakaye, kuko nubwo nta wamenya niba uyu musore yari yasinze cyangwa impamvu yaba yamuteye iki cyaha, ariko ko nubwo mu Murenge wabo ingeso nk’izi zitari zihaherutse, abasore basabwa kwitonda.

Gitifu Rusebeya yanasabye abakobwa kwirinda gutaha amajoro nubwo umutekano usesuye uhari, ko uretse no gufatwa ku ngufu, kwihereza inzira y’ishyamba n’ibihuru mu masaha akuze y’ijoro, uri umukobwa  cyangwa umugore unari wenyine, bishobora guturukamo ingorane nyinshi zitari zitezwe.

Ababyeyi basabwe guhora bakurikiranira hafi abana babo, cyane cyane ab’abakobwa, baba bagize ibyo babatuma bakabibatuma kare bagataha kare, banabona batinze bakaba banabahamagara kuri telefoni bakababaza uko byabagendekeye, kugira ngo hirindwe ibishobora kubateza ingorane mu nzira.

TANGA IGITECYEREZO

  • Umuziki
    May 7, 2024 at 4:06 pm Musubize

    Arikose uwomukobwa ataha satatu zijoro umukobwa wi myaka 18 iryo joro yaryagahe wasanga yarasanzwe akora izongeso uwomusore ya mwima amafaranga baribavuganye akigirinama ati rekanku fungishe.

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA