Mu Mudugudu wA Rukoko, Akagari ka Gihira, Umurenge wa Ruhango, Akarere ka Rutsiro, haravugwa urupfu rw’umwana w’imyaka 3 witwaga Niyibikora Samuel washizemo umwuka aguye mu cyobo cy’ubwiherero bw’iwabo bwari butagikoreshwa batari barasibye.
Umwe mu bo mu muryango w’ababyeyi b’uyu mwana yabwiye Imvaho Nshya ko ubu bwiherero bwari bwaruzuye bacukura ubundi iruhande rwabwo, bwo ntibabusiba.
Ati: “Uko imvura igwa ari nyinshi icyo cyobo cyari cyaraviduwemo umwanda wose wo mu bwiherero cyagiyemo amazi, umwana akirinira hafi yacyo ababyeyi batabimenye agwamo, akurwamo yapfuye.”
Avuga ko urupfu rw’ uyu mwana rwabababaje cyane nk’umuryango, bunabasigira ariko isomo rikomeye ryo kudakinisha ibyobo bidapfundikiye cyangwa bitasibwe byo mu ngo bishobora guteza impanuka, byaba iby’amazi cyangwa nk’ubwiherero nk’ubwo, kuko iyo nk’iki cyobo gihita gisibwa kiba kidateje ibi byago.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ruhango Bisangabagabo Sylvestre, na we uri mu bahise batabara, yavuze ko hari mu ma saa moya z’ijoro, umwana ari kumwe n’ababyeyi be mu nzu, abavandimwe be bakinira hanze.
Ati: “Umwana yarasohotse bagira ngo agiye gukina n’abandi hanze, ntiyasanga bagenzi be, ntibanamenya ko yasohotse, ajya gukinira kuri iki cyobo kitari cyarasibwe, agwa mu mazi yari yarakiretsemo abura gitabara arapfa.”
Avuga ko abandi bana binjiye mu nzu bababaza aho asigaye abana bavuga ko batamubonye birabayobera batangira gushakisha.
Ati: “Bashakishirije mu baturanyi ngo bumve ko ari ho yaba agiye baraheba. Bakomeza kugenda bamurika mu rugo hose, bahamagara ntibamwumve, ni bwo barebeye muri icyo cyobo bamubonamo areremba yapfuye.”
Avuga ko RIB yahageze igakora akazi kayo, hakanzurwa ko umurambo ujyanwa mu bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma mbere yo gushyingurwa.
Yihanganishe umuryango wagize ibi byago asaba abaturage kwitwararika cyane ku kwirinda ibyateza impanuka mu ngo kuko asanga urupfu rw’uyu mwana rwatewe n’uburangare bw’ababyeyi be, haba mu kudasiba iki cyobo cyari kimaze icyumweru cyose aho, no kudakurikirana umwana agisohoka ngo bamenye aho yahitiye.
Ikindi yasabye ni uko ababyeyi bagomba gukurikirana abana babo, cyane cyane mu masaha nk’ayo y’ijoro bakaba bari hafi yabo.