Rutsiro: Urubura rwangije hegitari 21 z’imyaka y’abaturage basigara iheruheru
Amakuru

Rutsiro: Urubura rwangije hegitari 21 z’imyaka y’abaturage basigara iheruheru

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

February 20, 2026

Imiryango 98 irimo 72 yo mu Murenge wa Manihira na 26 yo mu wa Murunda, mu Karere ka Rutsiro, yasizwe iheruheru n’urubura rwibasiye imyaka yabo, aho hegitari  21 z’imirima zangiritse ku buryo imyaka bari bahinze yose yangiritse. 

Imyaka yazahajwe cyane nk’uko abaturage n’ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro babitangarije Imvaho Nshya, ni ibirayi kuko bavuga ko muri kano gace ibirenga 90% by’ubuhinzi buhakorerwa ari ubw’ibirayi, hakaba n’abari bahinze amashaza n’ibishyimbo byose byacucumwe n’urubura, birimo ibyari bisigaje igihe gito ngo byere, ibyari bigihingwa n’ibyari bigeze ibagara.

Uwiringiyimana Jean Claude wo mu Mudugudu wa Ruhanga, Akagari ka Kirwa, Umurenge wa Murunda, avuga ko yari yahinze ibirayi yari yitezeho nibura imifuka 10, urubura byose rwarabicucumye.

Ati: “Ino ikilo cy’ibirayi ni amafaranga 350. Nari niteze nibura imifuka 10 nagombaga gutangira gusarura muri Mata. Byose urubura rwarabicucumye, ntabwo nshobora kugeramo.

Ni amafaranga y’u Rwanda arenga 300 000 mpombye kandi ni ho nacungiraga. Ndibaza ikizantungira umuryango kikanyobera kuko iyo nabyezaga nabigurishagaho ngahaha ibyo tudahinga cyane ino umuryango wanjye ukabaho.’’

Yakomeje ati: “Hari ibyari bigiterwa byarimo bimera, ibyari bigeze ibagara, ibyari  bimaze gupfundika uruyange n’ibyari bisigaje nk’ibyumweru 2 ngo byere. Byose byagendeye rimwe nta kugeramo. Twari twarafashe ifumbire ku madeni bamwe batarishyura, nta bwishingizi bw’ibihingwa tugira, duhanze amaso Leta yonyine.’’

Mukeshimana Josephine wo mu Mudugudu wa Kamabuye, Akagari ka Rugeyo muri uwo Murenge na we ati: “Nari umuhinzi w’ibirayi ntangarugero. Uyu mwaka nari nabihinze cyane, nizeraga nibura imifuka 15 kuko ni hanini. Ari byo, ari amashaza n’ibishyimbo, byose byarengewe, mbireba ntacyo nakora.’’

Avuga ko adasinzira kubera gutekereza icyo azatungisha abana be 4, n’uburyo azababonera mituweli kuko nta kindi agira yakuraho amafaranga. Asaba Akarere  kabo ubuvugizi bakagobokwa kuko nta handi bahanze amaso mu gihe nta bwishingizi bw’ibihingwa yagiraga  n’ifumbire yafashe yari atarayishyura.

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel, avuga ko ibirayi byangiritse cyane, ibyinshi byari bimaze amezi 2 bitewe. Hegitari 2 gusa zo mu Murenge wa Manihira akaba ari zo zabaga mu bwishingizi, izindi zose ntabwo zagiraga.

Ati: “Igikomeye cyane ni uko binagoye gusubizamo ibindi, ariko turi kubikurikiranira hafi, ku bufatanye  n’abahinzi, abayobozi bandi n’abashinzwe  ubuhinzi ngo turebe icyakorwa.’’

Yavuze ko iyi mvura nyinshi iri gutera ibiza byinshi muri ako karere, birimo inka byatwaye mu Murenge wa Nyabirasi, ibigori biteye kuri hegitari 2 biherutse kwangizwa n’urubura byari bikiri bito nanone muri uwo Murenge wa Nyabirasi  n’ibindi, hakaba hari ingamba Akarere kari gufata mu rwego rwo guhangana na byo.

Ati: “Harimo gukangurira abaturage gusibura inzira z’amazi barwanya isuri, kubakangurira gufata ubwishingizi bw’imyaka n’amatungo, kwirinda ibyashyira mu kaga ubuzima bw’abantu n’amatungo aho batuye, birimo kwirinda kwambuka imigezi uko babonye, kwirinda ibyabakururira ibiza birimo inkuba, n’izindi ngamba.’’

Imyaka yari kuri hegitari 21 yangijwe n’urubura
Abaturage basigaye iheruheru kubera urubura

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA