Munganyinka Jeannette utuye mu Mudugudu wa Miraramo, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro avuga ko inka yahawe muri Girinka Munyarwanda imaze ku mugeza ku kwinjiza amafaranga y’u Rwanda asaga ibihumbi 620 mu gihembwe.
Avuga kandi ko ubwo bworozi bwatumye n’ubuhinzi bwe butera imbere, kuko ashobora gusaruramo amafaranga y’u Rwanda 300 000 mu gihembwe, hakiyongeraho andi asaga ibihumbi 320 akura ku mata n’ifumbire agurisha mu gihe cy’amezi 3.
Ni nyuma yuko mbere yari abayeho mu buzima bugoye, atashoboraga kwikenura mu buryo buhagije.
Yagize ati: “Mbere nari mbayeho mu buzima butari bwiza kuko nta fumbire nagiraga, uturima 2 nagiraga nta gitoki cyavagamo. Havagamo agatoki gato cyane kandi nako kakaba kamwe ugasanga n’indi myaka nshyizemo nta kintu kivuyemo. Ibyo byatumaga rero umuryango wanjye ubura ibintu byinshi nkenerwa rimwe na rimwe n’ishuri abana bakabirukana.”
Yakomeje agira ati: “Nacaga inshuro, nagira amahirwe umuturanyi akampa akazi ko kubagara cyangwa nkabona ako kujonjora ikawa ku buryo nta kuzigama nakoraga, rimwe na rimwe umwana yava ku ishuri akaba yabura ibyo kurya. Muri make mbere yo kubona Girinka nari mbayeho nabi n’umuryango wanjye.”
Munganyinka avuga ko yaje gushaka umuntu umworoza inka kugira ngo ajye akuramo ifumbire, bituma atera ubwatsi hafi y’akarima yari afite ariko hashize agahe gato uwo wari wayimuhaye aza kuyimwaka agiye kuyigurisha.
Yagize ati: “N’ubwo nari mbayeho mu buzima bugoye nakundaga korora cyane ndetse numvaga ariho amahirwe yanjye ari by’umwihariko kubera ko nifuzaga ifumbire. Nashatse uko nagura iyanjye, ubushobozi burabura. Ubwo mu 2022, abaturanyi baje kuntekerezaho bansabira inka muri gahunda ya Girinka ndetse muri uwo mwaka ndayihabwa.”
Yongeyeho ati: “Nahawe inka nziza ihita yima, ntangira kubona amata agera kuri litiro 5 ku munsi nkagurisha 3 izindi abana bakazinywa tugaha n’abaturanyi ndetse n’ifumbire tukayigurishaho indi tukayikoresha kubera ko yabaga nyinshi.”
Mu gihe cy’Ukwezi yabonaga amafaranga 67 500 avuye mu mata yakongeraho amafaranga y’ifumbire yagurishaga 10 000 Frw buri cyumweru akaba 107 500 Frw, bityo mu gihembwe akinjiza 322 500 Frws akamufasha kwita ku muryango we, kwigisha abana, kujya mu matsinda no kwishyura ubwishingizi mu kwivuza.
Munganyinka avuga ko uko yagiye abona ub ushobozi yaguye ubworozi, amaze kuba umuhinzi- mworozi aho yoroye inka 2, intama, inkoko ndetse n’ingurube byose byavuye kuri Girinka yahawe.
Yagize ati: “Mu 2024 nahise nguramo inkoko 10 ntangira kuzorora, nkajya ngenda ngurisha amagi nkabika amafaranga nyuma umwaka wa 2024 uri hafi kurangira nza kongeranya n’amafaranga yavaga ku mata n’ayifumbire nza kuguramo intama y’amafaranga 35 000 Frw. Ntabwo nacitse intege kuko mu 2025 umwaka uri gutangira nahise ngura ibibwana 4 by’ingurube ku mafaranga 120 000 Frw. Byose byagiye bituruka kuri iyo nka.”
N’ubwo amaze kugera kuri ibyo byose, Munganyinka, avuga ko afite intego yo gukomeza gukora cyane, akazagura indi nka ndetse n’umurima munini kugira ngo yagure ubuhinzi.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura mu Karere ka Rutsiro Emmanuel Ndayambaje, yashimiye cyane Munganyinka, agaragaza ko ari ibyo bigisha abaturage bahabwa Girinka, cyane ko ngo intego yayo ari uguteza imbere utishoboye.
Yagize ati: “Uwo mubyeyi yakoze neza kuko yateye imbere bivuye ku nka yahawe, ntiyazimya igicaniro. Ni intambwe nziza kandi kugeza ubu dukora ubukangurambaga tugasaba n’abandi gufata neza izo nka kuko iva kuri we ikagera ku bandi.”