Heshunda Gaetan w’imyaka 46 wari utuye mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Rugeyo, Umurenge wa Murunda, Akarere ka Rutsiro, wari watashye ubukwe mu Mudugudu wa Karambo muri ako Kagari yasanzwe munsi y’umukingo yapfuye hakekwa ubusinzi.
Umwe mu bari muri ubwo bukwe wavuganye na Imvaho Nshya kuri uru rupfu, yavuze ko uyu Heshunda Gaetan yavuye mu bukwe mu ma saa moya z’ijoro ku wa Gatanu, tariki ya 13 Gashyantare 2026 bigaragara ko yasinze cyane, bucya mugitondo abagiye gukora mu cyayi bavuga ko bamubonye munsi y’umukingo yari asigaje iminota itarega 10 ngo agere iwe, yaguye akubye ijosi, yapfuye.
Ati’’ Yari yatashye ubukwe mu Mudugudu wa Karambo, ababonye ataha bavuga ko yatashye mu ma saa moya z’ijoro yasinze cyane. Ashobora kuba yarageze kuri uwo mukingo, n’ubunyerere bwawo kubera imvura imaze iminsi igwa, akawunyereraho akawikubita munsi akubye ijosi agapfa. ‘’
Arakomeza ati: “Yabonywe n’abaturage bari bagiye gukora mu cyayi, ni bo batanze amakuru kuko batubwiye ko ataha babonye agenda wenyine.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Murunda, Mukamana Jeannette, yabwiye Imvaho Nshya ko uyu mugabo yagiye muri ubwo bukwe atwaje umugore w’umuvandimwe we ijerikani y’ikigage bari bagiye gutwerera,agenda ayikoreye.
Bagezeyo batashye ubukwe, uwo mugore ataha kare amusigayo. Mu ma saa moya z’ijoro, amaze gusinda arataha, nta wundi bari kumwe.
Ati: “Abo mu muryango we bamutegereje baramubura, bakeka ko yaraye muri ubwo bukwe bajya kuryama. Mugitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 14 Gashyantare, bahamagarwa n’Umukuru w’Umudugudu wabo wa Kabeza, ko abajyaga gukora mu cyayi bamuhamagaye bamubwira ko Heshunda bamusanze munsi y’umukingo yapfuye.”
Yakomeje agira ati: “Amakuru nanjye yangezeho nihutira gutabara. Dukurikije uburyo twamusanze ameze, yaguye akubye ijosi, bigaragara ko yageze kuri uwo mukingo, inzoga zikamuganza, kuwurenga bikamunanira, akawucurangukaho akikubita munsi yawo. Nta gikomere yasanganywe cyangwa ikindi cyagaragaza kwicwa, twaketse izo nzoga.”
Avuga ko umurambo wajyanywe mu bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma, haba hari ikindi iryo suzuma rizagaragaza kitari icyo, abaturage n’abo mu muryango we bakazakimenyeshwa.
Uyu muyobozi avuga ko bahise bakoresha inama abaturage babasaba kwirinda ubusinzi. Uwagiye mu bukwe, mu kabari cyangwa ahandi akamenya ko agomba kunywa mu rugero akanataha kare, byaba byiza agatahana n’abandi, agifite imbaraga n’ibitekerezo byamubashisha kugera iwe amahoro.