Rutsiro: Yagwiriwe n’igisimu bikekwa ko yibagamo amabuye y’agaciro arapfa
Imibereho

Rutsiro: Yagwiriwe n’igisimu bikekwa ko yibagamo amabuye y’agaciro arapfa

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

February 12, 2026

Mbonigaba Eric w’imyaka 22 wo mu Mudugudu wa Kabarirwa, Akagari ka Remera, Umurenge wa Rusebeya, Akarere ka Rutsiro, yitwikiriye imvura nyinshi yagwaga ajya gucukura amabuye y’agaciro mu buryo butemewe mu gisimu cyari kitarasibwe na Kampani yahacukuraga kiramugwira arapfa.

Umuturanyi w’umuryango w’uyu musore wavuganye na Imvaho Nshya, yavuze ko iki gisimu cyari mu mbago za Kampani yitwa TMT yahacukuraga amabuye y’agaciro byemewe ikaba yari itaragisiba.

Ati: “Birashoboka ko, kubera kujyamo afite ubwoba, n’ubworohere rw’ubutaka bwaho kubera iyi mvura nyinshi igwa muri ibi bihe, atamenye ko cyacengewe n’amazi gishobora kumugwaho, acukura nabi cyose kimuhurudukiraho kiramwica.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rutsiro wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Uwizeyimana Emmanuel,  yavuze ko aya makuru yamenyekanye mu ma saa kumi n’imwe z’umugoroba mu mvura nyinshi yagwaga, atanzwe n’umuntu waje akavuga ko ahanyuze akabona cyaguye,  akeka ko cyagwiriye umuntu, bagiye kureba, basibuye babonamo uriya musore yapfuye.

Ati: “Dukurikije uko amakuru twayahawe, birashoboka ko atari wenyine, abo bari kumwe babonye kimugwiriye, bakohereza umwe uza kubivuga ngo bimenyekane, abivuga nk’uwari uhanyuze yitambukira kuko ari ku nzira.

Avuga ko umurambo wahise ujyanwa mu bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma rya muganga mbere yo gushyingurwa.

Uwizeyimanayavuze ko icyo gisimu cyari kimaze imyaka 2 kampani yahacukuraga amabuye y’agaciro itakiyahacukura, ikaba yaragombaga kugisiba ariko ntigisibe, bikaba ariko bitaba impamvu y’uko hari abaturage bahishora ngo bahacukure bitemewe n’amategeko kuko bari barasobanuriwe ko bibujijwe.

Mu butumwa yatanze yavuze ko ibi bihe bidasanzwe, aho mu kwezi kwa Gashyantare batagiraga imvura nyinshi, ubu ikaba ari nyinshi cyane.

Bijyanye n’ubutaka bw’aka karere bworohereye, abaturage basabwa gukorera aka kazi muri Kampani zemewe, kuko zo zifite uburyo zibungabunga ibidukikije, harimo n’ubutaka zikanahashyira inzira zikoze kinyamwuga, zidashyira mu kaga abahacukura.

Ati: “Icya mbere tubasaba ni ugukorera za Kampani zahawe impushya zo kuyacukura byemewe. Icya 2 ni uko n’uwo ayo mabuye abereye mu murima hari uburyo bwo kuyacukura bukurikizwa, nyirabwo akanahabwa ingurane ikwiye, kugira ngo abayacukura kinyamwuga babikore.”

Yongeyeho ati: “Icya gatatu ni ugushishikariza urubyiruko kugana imirimo idashyira ubuzima bwarwo mu kaga, nk’iy’ubusoromyi bw’icyayi kimwe n’ubucukuzi muri Kampani zemewe, batabwishoyemo rwihishwa. Icya kane asaba abaturage ni ugutanga amakuru kare.”

Yanavuze ko Akarere katangiye ingamba zo gukumira binyuze mu bukangurambaga bwo gukangurira abaturage kutishora mu bikorwa nk’ibi bibambura ubuzima.

Ati: Turi gukorana n’iIkigo cy’Igihugu cya Mine, Peteroli na Gaze kugira ngo ahaboneka hose amabuye y’agaciro muri aka karere ka Rutsiro hagire abahahabwa byemewe n’amategeko, twirinde ko hakorerwa ubucukuzi butemewe, tunafata ingamba zo guhana abo tubufatiyemo.”

Igisimu cyamugwiriye arapfa

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA