Kampire Gaudence utuye mu Mudugudu wa Miraramo, Akagari ka Kabuga, Umurenge wa Mukura, avuga ko afite icyizere cy’ejo hazaza yakuye ku gutinyuka akihangira imirimo aho kugeza ubu ashobora kwinjiza asaga ibihumbi 50 Frw ku kwezi.
Aganira na Imvaho Nshya Kampire yavuze ko yakuriye mu buzima bugoye bwanatumye adakomeza amashuri ngo ayarangize nk’intego yari afite bigatuma ajya gushaka akazi ko mu rugo mu 2016, kaje kumufasha kwiga imashini idoda.
Yagize ati: “Ubusanzwe nari mfite gahunda yo kwiga nkarangiza amashuri ngashaka akazi, ariko ngeze mu mwaka wa gatandatu w’amashuri abanza nakoze ikizamini, ndatsinda iwacu babura amafaranga yo kunjyana mu mashuri yisumbuye. Ubwo mfata umwanzuro wo kuvamo bigoye kuko nabikundaga.”
Yakomeje agira ati: “Nahise ngira igitekerezo cyo gushaka ubushobozi bwazamfasha kwiga imyuga ubundi nkibeshaho ntasabirije.
Mu kumara nk’imyaka ibiri ndi mu rugo nahuye n’umuntu andangira akazi ko mu rugo mu Mujyi wa Kigali nkakora nk’umwaka ngaruka hano, nza kujya i Rubengera mu 2018 naho nkora akazi ko mu rugo.”
Nyuma yahise aha abakoresha be igitekerezo cy’uko ashaka kwiga imyuga bamusezeranya kuzamufasha, akajya anakora ako kazi atashye.
Ati: “Ndangije mu 2022, ku bw’amahirwe nabonye abangurira imashini idoda y’amafaranga 120 000 Frw. Kuva 2023, ntangira kudoda, ako kazi ko mu rugo ndagasezera.”
Yadodaga imyenda yiganjemo iy’abanyeshuri.
Ati: “Ubu ntabwo nabasha kongera gukora akazi ko mu rugo, kuko iyo nabonye ibiraka byo kudodera abanyeshuri ndetse n’abandi ndodera nshobora kwinjiza impuzandengo y’asaga 50 000 Frw ku kwezi.
Mbona amafaranga menshi cyane cyane mu gihe hari ibiraka byo kudodera abanyeshuri.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura Ndayambaje Emmanuel, yabwiye Imvaho Nshya ko biteye ishema kuba umwana w’umukobwa yarakoze akagira intego zo kwihangira imirimo.
Yagize ati: “Ni byiza kuba yarakoze uko ashoboye kugeza yihangiye imirimo. Tubikoze n’urundi rubyiruko kuko bituma bakurana umutima wo gukora no gufasha abandi.”
Kampire yabwiye Imvaho Nshya ko uretse kuba akunze gushaka ibiraka byo kudodera abanyeshuri bo mu mashuri abanza n’ay’inshuke kuko ari byo bigira amafaranga, avuga ko afite gahunda yo gutangira kwigisha abandi bana b’abakobwa azabona bafite ubushake bwo kwiga aho atuye mu Murenge wa Mukura.
Yagize ati: “Icyo nabwira abandi bakobwa bagenzi banjye bari mu kazi ko mu rugo, ni uko bagakora ariko bafite intego, ibyo bizatuma no mu gihe batakarimo bagira agaciro, ariko nibakagumamo babona amafaranga bakayapfusha ubusa ntacyo bazageraho.”
Agira inama abandi bakobwa bakora akazi ko mu rugo, kugira intego.