Rutsiro: Yapfiriye mu murima w’umuturage yibagamo amabuye y’agaciro
umutekano

Rutsiro: Yapfiriye mu murima w’umuturage yibagamo amabuye y’agaciro

BAHUWIYONGERA SYLVESTRE

January 18, 2026

Ntawigenera w’imyaka 27 y’amavuko yagwiriwe n’igitaka cyaridukiye mu mwobo yacukuragamo amabuye y’agaciro mu buryo butemewe n’amategeko, mu isambu y’umuturage witwa Mukabera Claudine mu Mudugudu wa Ntonde, Akagari ka Kageyo, Umurenge wa Mukura, Akarere ka Rutsiro.

Uwo musore na we bivugwa ko ari uwo muri uwo Mudugudu wabereyemo impanuka mu gihe byari bisanzwe bihwihwiswa ko iyo sambu yaguyemo ibamo amabuye y’agaciro

Umwe mu baturanyi ba nyiri iyo sambu, yagize ati: “Ntituzi niba yagiyemo nijoro cyangwa mugitondo cya kare, amakuru yamenyekanye mu ma saa mbiri z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 17 Mutarama 2026, atanzwe n’umuturage wahanyuze akabona hameze nk’ahahinzwe bidasanzwe bimeze nko gucukura ahacukurwaga hakariduka, aha amakuru Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari.”

Arakomeza ati: “Yanahamagaye nyir’umurima n’abandi baturage, baraza n’ubuyobozi, baracukura basangamo uriya musore yaburiyemo umwuka. Uko bigaragara yacukuye, yinjiyemo imbere nko muri metero eshatu aho yinjiriye harariduka, harafungana ahereramo umwuka yabuze umutabara.”

Undi muturage yabwiye Imvaho Nshya ko gucukura mu buryo butemewe mu masambu y’abaturage atari bwo bwa mbere bibaye kuko hari n’abandi bitwikira ijoro bakajya gucukura mu mirima y’abaturage baba bazi ko bayahasanga.

Ati: “Akenshi bene abo barahagwa kuko kubera gucukurana igihunga, bacukura nabi imisozi ikabaridukira hakaba abo itaka ryirundaho ari ryinshi bakahaburira ubuzima ari byo dukeka ko byabaye kuri uriya musore”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel, yavuze ko bikimenyekana, Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahageze rugasanga icyo gitaka cyamugwiriye agapfa.

Yakomeje agira ati: “Turongera gusaba abaturage nk’uko duhora tubibasaba, kwirinda kujya mu masambu ya bagenzi babo ngo baracukuramo amabuye y’abaturage bitemewe kuko uretse ko ari no kuvogera umutungo w’abandi, ibikorwa nk’ibi bihanwa n’amategeko hataretse n’impanuka nk’izi bahagirira zabatwara ubuzima.”

Yavuze ko ibyo kwigabiza imirima y’abaturage abantu bakayicukuramo amabuye y’agaciro bitari bisanzwe kuko muri uyu Murenge hari Kompanyi iyacukura byemewe, hakaba hagiye gukazwa ingamba ngo bihashywe burundu.

Umurambo wa Ntawigenera wahise ujyanwa mu Bitaro bya Murunda gukorerwa isuzuma rya muganga, bikaba biteganyijwe ko umurambo we ushyingurwa kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA