Rwabuhihi Placide yasubiye muri Kiyovu Sports
Siporo

Rwabuhihi Placide yasubiye muri Kiyovu Sports

SHEMA IVAN

July 22, 2024

Myugariro Rwabuhihi Placide wari umaze imyaka ine muri APR FC yasubiye muri Kiyovu Sports yazamukiyemo akanayandikamo izina.

Uyu mukinnyi ushobora gukina hagati ndetse no mu bwugarizi yasinye amasezerano y’imyaka ibiri mu ‘Urucaca’ (agatazirano ka Kiyovu Sport) azamugeza mu 2026.

Rwabuhihi ari mu bakinnyi bane baheruka gutandukana n’Ikipe y’Ingabo z’igihugu yagezemo mu 2020.

Kiyovu sports imaze iminsi ihawe uburenganzira bwo kitabira amarushanwa ategurwa n’Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda (FERWAFA), nyuma yo kuzaza ibyangobwa bisabwa kimwe n’andi 15 azakina icyiciro cya mbere mu bagabo umwaka w’imikino wa 2024/25.

Biteganyijwe ko ntagihindutse, kuri uyu wa Mbere tariki 22 Nyakanga 2024 saa cyenda, Kiyovu Sports iratangira imyitozo yitegura umwaka mushya w’imikino ubura iminsi 26, cyane ko shampiyona iteganyijwe tariki 18 Kanama 2024.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA