Rwamagana: Abagejejweho amashanyarazi bahamya ko yabakuye mu bwigunge
Imibereho

Rwamagana: Abagejejweho amashanyarazi bahamya ko yabakuye mu bwigunge

NYIRANEZA JUDITH

November 14, 2025

Bamwe mu baturage bo mu Karere ka Rwamagana bagejejweho amashanyarazi bavuga ko bamaze kuva mu bwigunge kuko bavuye mu icuraburindi, ubu bakaba baranatangiye gutekereza uburyo bwo kuyabyaza umusaruro bakiteza imbere.

 Bavuga ko kuva amashanyarazi yahagera yatumye hari byinshi byahindutse mu buzima bwabo, abafasha gukora ibikorwa bibateza imbere.

Uwimana Belancilla, ni umwe mu baturage bo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Munyaga uherutse kugezwaho amashanyarazi, avuga ko yamukuye mu bwigunge.  

Yagize ati:’Kuva tubonye amashanyarazi twarishimye cyane, tubona natwe tuvuye mu icuraburindi tujya ahantu heza. Turashimira Perezida Kagame watugiriye neza. Twavuye mu bwigunge, batwubakiye inzu turi abapfakazi tutagira aho tuba none ejo bundi baduhaye n’umuriro ni ishimwe rikomeye cyane.”

Nkuranga Juvenal utuye mu Kagari ka Kaduha na we uherutse kugezwaho amashanyarazi yagize ati:’Twarishimye, turacana, turacaginga amatelefoni, abana bariga neza n’amanota yariyongereye, ubu kandi twatangiye no gutekereza imishinga yarushaho kuduteza imbere.’’

Jean Pierre Maniraguha, Umuyobozi w’ishami rya Sosiyete y’u Rwanda ishinzwe ingufu REG mu Karere ka Rwamagana, avuga ko gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi muri ako karere ishimishije kandi ko mu gihe gito kiri imbere abaturage bose baho bazaba bagerwaho n’amashanyarazi.

Yagize ati: ‘’Muri uyu mwaka gusa w’ingengo y’imari 2025-2026 hari umuhigo twihaye wo kugeza amashanyarazi muri aka karere ka Rwamagana ku ngo zigera ku 9 500, kandi bagomba kuba bagejejweho amashanyarazi bitarenze mu kwezi kwa 6 kwa 2026.   […..] Turumva mu myaka ibiri iri imbere tuzaba tugeze ku 100% nta gihinndutse.’’

Avuga kandi ko n’abafite ibibazo by’umuriro udahagije cyangwa ucikagurika, hari umushinga ugiye kubikemura bitarenze muri iyo myaka ibiri.

Yakomeje agira ati: ‘’Abaturage badafite amashanyarazi bashonje bahishiwe. Abafite ikibazo cy’umuriro muke nabyo mu myaka ibiri iri imbere bizaba ari amateka hano mu Karere ka Rwamagana.”

REG ivuga ko hari umushinga witwa TBAE uteganya gukwirakwiza amashanyarazi mu karere ka Rwamagana ku ngo zirenga 16 000.  

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga, yavuze ko nkj’ubuyobozi bakangurira abaturage kubyaza umusaruro ayo mashanyarazi bakora imishinga ibateza imbere.

Yagize ati: Turakangurira abaturage kubyaza umusaruro umuriro w’amashanyarazi bakora ububaji, gusudira, kogosha n’ibindi byabateza imbere.”

Yanasabye abaturage bagituye mu buhinzi ko bahinduza ubutaka bwabo bakajya ahari imiturire kugira ngo biborohere kugezwaho amashanyarazi.

Imibare itangazwa na REG igaragaza ko kugeza mu kwezi kwa cyenda uyu mwaka 2025 mu Karere ka Rwamagana abaturage bari bamaze kugerwaho n’amashanyarazi kuri ubu bageze ku gipimo cya 86%.  

Mu Rwanda abagezweho n’amashanyarazi bangana na 85%. Ni mu gihe REG yihaye intego y’uko abanyarwanda bose 100% bazaba bagerwaho n’amashanyarazi bitarenze mu 2029.

Amashanyarazi akomeje kugezwa ku baturage hirya no hino

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA