Bamwe mu banyeshuri biga mu mashuri yisumbuye bacumbikirwa mu Karere ka Rwamagana bavuze ko bagorwa no kwipimisha Virusi itera SIDA bitewe nuko batabasha kuyipimisha bari ku ishuri ndetse bajya mu biruhuko bagahugira mu gufasha ababyeyi imirimo, basaba ko abanyeshuri bajya bapimirwa ku ishuri bakamenya niba batarandura.
Imibare y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC igaragaza ko urubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 20, ari rwo rwugarijwe n’ubwandu bushya bwa Virusi itera Sida kuko ubwandu bushya mu rubyiruko bugenda bwiyongera, buri ku kigereranyo cya 35% hashingiwe kuri raporo y’umwaka ushize.
Bamwe mu banyeshuri biga baba mu mashuri bavuze ko batajya bisuzumisha Virusi itera SIDA ngo bamenye uko bahagaze bityo ko bakeneye ko byajya bikorerwa mu mashuri.
Kamana Andrew yagize ati: “Ku myaka 20 mfite sindipimisha Virusi itera SIDA kuko mva ku ishuri ntajya mu biruhuko nkahugira mu bucuruzi kuko mfatanya n’umuryango wanjye. Ibiruhuko birangira nsubira ku ishuri.”
Yakomeje agira ati: “Ku ishuri dutizanya ibikoresho birimo Jirete, inzembe, kupongire n’ibindi. Nubwo ntaripimisha Virusi itera SIDA, numva bibaye byiza bajya badusanga ku ishuri ababishaka bakipimisha kuko nibura ni bwo twabona umwanya.”
Kamaliza Ruth nawe yagize ati: “Duhugira mu masomo yarangira tugataha, iyo tugeze mu rugo rero biba bigoranye kuri njye ko nakwibuka kujya kwipimisha kuko umwanya urabura. Numva icyakorwa ari uko inzego z’ubuzima zajya zidusanga ku ishuri bakadusuzumirayo natwe tubamenya uko duhagaze.”
Munyaneza Irene ati: “Sindipimisha Virusi itera SIDA kuva nabaho kuko mbura umwanya. Nyuma yo kuva ku ishuri mpugira mu gushaka amafaranga nkakora ikiyede. Ku ishuri ntibaraza ngo bahadupimire kandi twifuza ko bajya bahadusanga.”
Yongeyeho ati: “Dusangira ibikoresho bitandukanye kandi ntuba uzi niba ibikoresho bya mugenzi wawe ari muzima. Ikindi byamfasha kumenya uko mpagaze ku buryo nshobora kuba nafata n’imiti kare mu gihe nsanze naranduye.”
Umwe mu barimu witwa Mugabo Steven yavuze ko nubwo mu mashuri haba amatsinda bigiramo kwirinda no kurwanya SIDA ariko nta buryo bufasha abanyeshuri bashaka kwipimisha Virusi itera SIDA bashyiriweho, abanyeshuri bahugira mu masomo kandi bajya mu biruhuko bakajya mu mirimo.
Yagize ati: “Badusanze ku ishuri byaba byiza cyangwa bagashyiraho umunsi nko muri weekend abifuza kwipimisha bakajya bafashwa bakajya ku bigo Nderabuzima cyangwa inzego z’ubuzima zikadusanga mu kigo. Ku ishuri ntitwabarekura ngo bijyane hanze y’Ikigo kuko ntibyemewe, bazadufashe bajye badusanga mu bigo.”
Dr Basile Ikuzo, Umuyobozi w’Ishami ryo kurwanya Virus itera Sida muri RBC, yavuze ko gupima abanyeshuri Virusi itera SIDA bari ku ishuri ari uburyo buhenze.
Yagize ati: “Kera twapimaga abantu mu buryo bwa rusange (Mass testing) tugafata nk’abaturage ba Rwamagana bose tukabapima ariko icyo gihe byari kera tutaramenya uko icyorezo gihagaze. Muri iki gihe rero kugira ngo dupime abantu benshi tudakoresheje amafaranga menshi kandi tugere ku kintu cy’ingenzi, tugenda dupima bitewe n’abantu bafite ibyago byo kwandura Virusi itera SIDA kurusha abandi.”
Yakomeje agira ati: “Urubyiruko ni rwo rwandura ariko abanyeshuri ntabwo bivuze ko ari bo benshi, dushobora kujya mu kigo cy’abana 1 000 ugasanga ubuze n’umwe kandi twakoresheje ibipimo (test) byinshi bikaba bipfuye ubusa kuko nta kintu zaba zitweretse ku buryo dushobora kuzihagarika. Ni uburyo buhenze kuko bwasaba amafaranga menshi.”
Dr Basile Ikuzo yavuze ko ababyeyi bakwiye gufasha abana bakabapimisha bakamenya uko bahagaze. Yavuze ko kandi bakwiye kwigisha abana Virusi itera SIDA bakipima ndetse bakirinda gusangira ibikoresho n’abandi.
Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Rwamagana, Dr Placide Nshizirungu yavuze ko hashyizweho aho kwipimishiriza hirya no hino mu bigo Nderabuzima, mu bigo by’urubyiruko n’ahandi hatandukanye ku buryo uwakenera serivizi zo kwipimisha azibona hafi.
Yavuze ko kwipimisha Virusi itera SIDA ari ibintu bitegurwa kandi bikitonderwa ku buryo aho bapimira haba hateguye ku buryo bufasha abahabwa ibisubizo bigafasha uwipimishije.
Yagize ati: “Ubuzima abanyeshuri babamo bari ku ishuri buragoye kuko bisaba gutegura umuntu ugiye kwipimisha ko yiteguye kwakira ibisubizo ari buhabwe. Ku munyeshuri uri mu ishuri biragoye kuko aba mu bandi bishobora kugorana ko yabyakira.”
Mu karere Rwamagana abagera ku bihumbi 9,283 ni bo bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida. Kugeza ubu, ubwandu bushya bw’abandura bugeze ku bantu 8 ku bihumbi 10.
Mu bandura ubu bwandu bushya 35% muri bo ni urubyiruko rwiganjemo urwo mu Ntara y’ Iburasirazuba n’Umujyi wa Kigali, muri bo umubare munini ni abakobwa batarengeje imyaka 24, kurusha abahungu.
Mu Rwanda abafite ubwandu bwa Virusi itera sida basaga ibihumbi 219, muri bo 92% ni bo bafata imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera SIDA.