Abaturage bo mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Rubona mu Ntara y’Iburasirazuba, bavuga ko amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu basobanuriwe, bayavomamo indangagaciro yo gukunda Igihugu n’iy’ubutwari.
Batangaje ibi, nyuma y’aho abarenga 300 bakoreye urugendoshuri mu bice bitandukanye bibitse amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu mu Karere ka Nyagatare.
Basuye umupaka wa Kagitumba aharasiwe isasu rya mbere ryo gutangiza urugamba rwo kubohora igihugu tariki ya 01 Ukwakira 1990, nyuma y’uko ingabo za RPA zari zihawe amabwiriza n’uwari umugaba w’ingabo Major General Fred Gisa Rwigema.
Abanyarubona kandi banasuye agasozi ka Nyabwishongezi Major General Rwigema yatabarukiyeho ndetse hasurwa agace ka Gikoba mu Murenge wa Tabagwe ahaherereye ubutaka bwiswe ‘Agasantimetero’ ari bwo butaka bwa mbere bwafashwe n’ingabo za RPA.
Medard Bashana, Umuyobozi w’Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside, asobanura ko indaki ya mbere y’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo za RPA-Inkotanyi, Major General Paul Kagame, yubatswe mu gihe ingabo za RPA zarimo zisuganya ngo zihindure uburyo bw’imirwanire.
Kanyana Mutoni Nikta, umunyeshuri mu ishuri ‘Agahozo Shalom Youth Village, avuga ko nk’umwe mu basuye amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, yahigiye byinshi.
Ati: “Umurava n’ubutwari byaranze ingabo za RPA zabohoye igihugu, binsigiye umukoro wo gutera ikirenge mu cyabo, cyane ko aho igihugu kigeze urubyiruko rufite ibikenewe kandi bihagije ngo dukore iby’ubutwari.”
Mutsinzi Théophile avuga ko kwigerera ku isoko y’ahatangiriye urugamba rwo kubohora Igihugu bari byinshi bizamufasha kandi na we agafasha urungano rwe.
Agira ati: “Kwigerera ku mateka y’aho byabereye bizamfasha gushishikariza inshuti n’abaturanyi mu kurushaho kugira uruhare mu gusigasira ibyiza Igihugu kimaze kugeraho.”
Chantal Mukashyaka, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rubona, ashimangira ko gusobanukirwa amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu bifasha abaturage kurushaho gukunda Igihugu no kubitoza abazabakomokaho.
Uwera Winnie, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gitegura ubukerarugendo Oldfox, agaragaza ko kumenya amateka y’igihugu by’umwihariko ubutwari bwaranze ababohoye Igihugu bifasha Umunyarwanda wese kugira ishyaka n’umurava mu byo akora kandi adacitse intege arinda neza ibyagezweho.
Urugendoshuri rwakozwe n’abatuye Umurenge wa Rubona muri iki Cyumweru, rwahujwe n’umunsi u Rwanda rwizihizaho umunsi w’Intwari z’u Rwanda wizihizwa tariki ya 01 Gashyantare buri mwaka.
Abasuye umuhora w’urugamba rwo kubohora Igihugu igice cya mbere, barimo abayobozi mu nzego z’ibanze, abarezi, ababyeyi n’urubyiruko rw’abanyeshuri.



Amafoto: Mupende G.