Abatuye mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba borojwe amatungo magufi agera kuri 302 bavuga ko yabahinduriye ubuzima bituma bashobora kwiteza imbere.
Umukazana Claire umwe mu baturage bo mu Murenge wa Mwurire worojwe ihene, ahamya ko ryatumye agira ubushobozi bwo kwiyishyurira mituweli.
Yabwiye Imvaho Nshya ko uretse kuba yiyishyurira mituweli, ihene yahawe yarororotse zituma abona igishoro cyo gukora ubucuruzi buciriritse.
Ati: “Ihene nahawe yarororotse ku buryo nta kibazo cyo kwishyura mituweli nkihura nacyo. Si ibyo gusa kuko yatumye mbona igishoro cyo gutangiza ubucuruzi buto nkaba mfite intego yo kugera ku bucuruzi bukomeye.”
Ibi abihuriraho na Karambizi François uvuga ko itungo yorojwe ryamuhinduriye ubuzima akaba yaroshoboye kongera inzu yabagamo n’umuryango we.
Yagize ati: “Ihene norojwe n’Itorero rya Zion Temple Celebration Center Paruwasi Mwurire ku bufatanye na Compassion Internationale, yangejeje ku rwego rwo kongera inzu dutuyemo mbasha no kubaka ubwiherero bugezweho.”
Nyirambarushimana Jeanne avuga ko we n’umuryango we bari mu buzima bubi bwo kutagira aho kuba, ahamya ko ubuzima bwahindutse.
Ati: “Nabaga mu buzima buhora bwimuka, sinagiraga aho kuba, ariko ubu mfite inzu yo kubamo ndetse n’imibereho yacu nk’umuryango yarahindutse.”
Pasiteri Tuyizere Jean Baptiste, Umushumba wa Zion Temple Celebration Center muri Paruwasi ya Mwurire, yavuze ko mu mwaka wa 2024/2025 itorero ryoroje imiryango itishoboye amatungo magufi 302.
Ati: “Hatanzwe amatungo magufi 302, harimo ihene 283, hatanzwe amagare 4, abantu 4 baguriwe ubutaka bwo guhingaho ndetse n’amatsinda aterwa inkunga zo kwiteza imbere.”
Akomeza agira ati: “Itorero ryiza ni irifite intego yo guhindura ubuzima bw’umuturage mu buryo bwuzuye. Ni ukuvuga kwita kuri Roho ndetse n’umubiri nk’uko biri, aho Roho nziza itura mu mubiri muzima.”
Aha ni ho ahera avuga ko itorero ryishyuriye mituweli abatishoboye 432 barimo imiryango 47 igizwe n’abantu 177 yo mu murenge wa Mwulire.
Alexis Uwimana umuyobozi mu Karere ka Rwamagana, ashima abafatanyabikorwa baharanira impinduka nziza mu baturage.
Yagize ati: “Leta n’abafatanyabikorwa bacu twese intego iba ikwiye kuba ‘Umuturage ku isonga’ kandi tukabivana mu magambo tukabishyira nu bikorwa nk’ibyo mwakoze, nk’ubuyobozi turabashimiye cyane kandi tuzakomeza gukorana neza.”
Pasiteri John Nkubana, umuyobozi mukuru w’umuryango Compassion International Rwanda, yavuze ko bafite gahunda yo gufasha abana b’abakene.
Ibi ngo bijyana no guhindura ubuzima bw’ababyeyi b’abana bafashwa n’umushinga bityo kubakira ababyeyi b’abana, kuboroza amatungo magufi, kubatishiriza imirima yo guhingamo byose bijyanye n’icyerekezo cyagutse Compassion International ifite.