Rwamagana: Basabye ibagiro ry’inkoko basabwa kuryiyubakira
Ubukungu

Rwamagana: Basabye ibagiro ry’inkoko basabwa kuryiyubakira

NSHIMIYIMANA FAUSTIN

February 23, 2024

Hari bamwe mu borozi b’inkoko bo mu Karere ka Rwamagana basaba ko bafashwa kubona ibagiro rya kijyambere ry’inkoko z’inyama kugira ngo batange inyama zujuje ubuziranenge, ariko bagasabwa kwishakamo ibisubizo kuko bagifite inkoko nke.

Mu gihe bagifite inkoko nke, basabwa kuba ubwabo biyubakiye iryo baba bifashisha bakishakamo ibisubizo cyane ko umusaruro wabo ukiri muke.

Mu Karere ka Rwamagana habarurwa inkoko zitanga inyama n’amagi zigera ku 182,640 muri zo izitanga inyama zikaba ari 23,550.

Aborozi b’inkoko z’inyama bagaragaza ko bahura n’imbogamizi z’uko nta bagiro rya kijyambere riri muri aka Karere, bikaba biri mu bituma badakora neza kuko usanga bamwe mu bakiliya babo babasaba ko bazitwara zibaze kandi ntaho kuzibagira hizewe bafite.

Uwotwambaza Marie ni umwe mu borozi b’inkoko utuye mu Kagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigabiro ufite ubworozi bw’inkoko zitanga inyama 3 500, kandi aborozi b’inkoko bafite imbogamizi zo kutagurirwa inkoko z’inyama bitewe nuko ziba zitabazwe, bagasaba ko ubuyobozi bwabafasha kubona ibagiro.

Yagize ati: “Ubona nko mu Karere bibanda ku mabagiro y’inka cyane, ariko natwe nk’aborozi b’inkoko usanga dufite ikibazo cy’ibagiro kuko hakenewe iryujuje ubuziranenge… Mu bintu abakiliya bo mu mahoteri n’amaresitora bakenera ni inkoko ziba zabazwe neza kandi zabagiwe ahantu heza.”

Yakomeje agira ati: “Muri Rwamagana turi aborozi b’inkoko z’inyama benshi kuko hari urubuga duhuriramo turenga 200 kandi borora inkoko nyinshi.  Mu biduca intege muri ubu bworozi, ni ukuba tudafite ibagiro ryazo kuko tuba dufite impungenge z’ahantu ho kuzibagira akaba ari yo mpamvu dusaba ibagiro rigezweho.”

Undi mworozi nawe yagize ati: “Turamutse dufite ibagiro impungenge n’imbogamizi dufite mu bworozi bw’inyama z’inkoko byashira kuko tubabazwa no kuba abaguzi bagenda bijujuta ngo tubahaye serivisi mbiAriko turibonye twakorera ahantu heza hujuje ibyangombwa bisabwa kandi tukazibaga neza n’abakiliya bakagenda bishimye.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko umubare w’inkoko zibagwa ukiri muto ku buryo bigoye ko zakubakirwa ibagiro. Gusa ngo mu gihe aborozi bazo baba benshi nta cyatuma bataryubakirwa.

Yagize ati: “Ubwo bisaba ko tubiganiraho kuko iyo urebye buri mworozi inkoko afite kandi abaga ku munsi bitewe n’izo bamusabye ushobora gusanga batarenza 10 ku munsi kandi biragoye ko Leta yashyiramo amafaranga menshi. Gusa ariko dushobora gufatanya n’aborozi tukabatera inkunga no kubafasha kwiga umushinga muto w’ibagiro riri ahantu hangana n’ibyo ari bukore.”

Yakomeje agira ati: “Turamutse dufite ubushobozi bwo kubaga inkoko nka 500 ku munsi twaryubaka rwose ariko ntiwakubaka ibagiro ryo kubaga inkoko ebyiri cyangwa 10 ku munsi ngira ngo byaba ari ukwangiza amafaranga ya Leta.”

Umukozi ushinzwe kugenzura isuku, ubuziranenge n’akato k’ibikomoka ku matungo mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw’Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no kurengera Umuguzi (RICA), Simbarikure Gaspard yavuze ko aborozi bafite amahirwe yo kubaka amabagiro y’inkoko hafi yaho bororeye bityo aborozi bakaba basabwa kwishakamo ibisubizo no kureshya abikorera kubafasha gushora imari mu mabagiro ndetse bakaba bagana RICA ikabereka ibisabwa.

Yagize ati: “Aborozi b’inkoko bakwiye gukanguka bakubaka amabagiro kuko ubucuruzi bagiyemo bwo gutanga inyama z’inkoko bakwiye gutekereza aho kuzibagira.

Bafite amahirwe ugereranyije n’abandi kuko ibagiro ry’inkoko riri mu kiciro cya kane cyo kubagira aho umuntu akorera kandi iryo bagiro rireba gusa inkoko n’inkwavu kuko bisaba gutunganya hafi y’aho bororera ariko akabimenyesha RICA tukamwereka ibyo agomba kubahiriza kugira ngo azabage mu buryo bwuje isuku.”

Yomgeyeho ko veterineri ugenzura inyama wigenga cyangwa uwa Leta  aba ari hafi, bakaba bakwishira hamwe ngo ngo bahuze ubushobozi, bigatuma bashyira ku isoko inyama zagenzuwe kandi zabagiwe ahantu hafite ibisabwa byose bituma abantu bizera ko inyama zabaganywe isuku.

Ati: “Abantu bashobora no kwishyira hamwe bakiyubakira ibagiro bahurije hamwe ubushobozi. Ibi byatuma n’abandi bakenera kubagisha inyama z’inkoko babegera kuko amahirwe yo kubyaza umusaruro arahari muri ubu bworozi.

Yasabye abikorera gufasha aborozi badafite ubushobozi bwo kwiyubakira ibagiro ariko ngo mu gihe bitaraba umworozi wumva abikunze akwiye gutunganya aho yororera agakora ibagiro rito.

Ati: “Nibatugane tubafashe kubasobanurira.”

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA