Urubyiruko rwo mu Karere Ka Rwamagana rurashima ubumenyi rubonera mu kigo cy’urubyiruko bubakiwe kibafasha kwita ku buzima no gukoresha ikoranabuhanga mu guhanga imirimo.
Iki Kigo cyubatswe mu Murenge wa Mwurire, gitwara amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 125, kigizwe n’inyubako zirimo aho urubyiruko ruhererwa amahugurwa, ahatangirwa inyigisho z’ubuzima bw’imyororokere, ahatangirwa ubufasha ku bagize ihungabana, ahatangirwa serivisi z’ikorabuhanga, n’ibibuga by’imikino y’intoki.
Bamwe muri urwo rubyiruko bagaragaza ko icyo kigo gifite akamaro kenshi, aho hari icyumba cy’ikoranabuhanga ufite impamyabumenyi biba byoroshye kuza akageragereza amahirwe yo kuba yashakisha akazi bitewe n’ibyo yisangamo.
Uwitwa Uwimana Grace avuga ko iki kigo kizabafasha kwirinda ibishuko ndetse ubumenyi bahakura bukaba bwababera inzira y’iterambere.
Ati: «Ubuzima bwacu bwatangiye guhinduka ugereranyije n’aho Ikigo cy’urubyiruko tukiboneye mbere hari amakuru tutari dusobanukiwe, byashoboraga gutuma hari abahuraga n’ibibazo birimo guterwa inda zitateganyijwe. Uyu munsi twishimye iki gikorwa kandi twizeye ko kizahindura byinshi cyane. Uretse amakuru ku buzima bw’imyororokere iki kigo tukigishirizwamo ikoranabuhanga rituma twongera ubumenyi twakuye mu mashuri, byadufasha mu kwitinyuka tukisanga ku isoko ry’umurimo.”
Nshimiyimana Thomas avuga ko bagiye kuba ijisho rya bagenzi babo cyane abajyaga bishora mu biyobyabwenge. Uburyo bw’imikino yateganyijwe ngo izatuma urubyiruko rubona ibyo bahugiraho ku buryo nta n’umwe uzatana ngo asubire mu biyobyabwenge n’izindi ngeso mbi.
Ati: «Twafataga urugendo tugiye gukinira Rwamagana kuri St. Aloys, ariko kuba batwegereje ibikorwa bituma dukorera siporo ahangaha, bizaturinda kujya no mu ngeso mbi. Muri rusange ni ikigo kigiye kuziba ibyuho bitandukanye byatsikamiraga iterambere ry’urubyiruko rwa Rwamagana.»
Ni Ikigo cyubatswe ku nkunga y’Umuryango utabara imbabare hagamijwe gufasha urubyiruko kubona aho bihugurira.
Umuyobozi w’uwo muryango (Croix-Rouge y’u Rwanda), Karasira Wilson, agaragaza ko impamvu bafashe iya mbere bakubaka icyo kigo cy’urubyiruko ari uko urubyiruko ari amaboko y’Igihugu, ariko kandi ari narwo rwugarijwe n’ibiyobyabwenge, guterwa inda ku bana bakiri bato, ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye.
Uyu muyobozi avuga ko nk’Umuryango utabara imbabare bazi neza akamaro k’urubyiruko, harimo gufasha abahuye n’ibibazo byo mu mutwe, gufata ibiyobyabwenge, no guterwa inda imburagihe ku bangavu.
Yagize ati: «Ibi byose bigamije gufasha Igihugu kubakira imbaraga urubyiruko, kugira ngo nyuma yo kwegerwa bagire impinduka mu mibereho yabo.»
Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Rubingisa Pudance yavuze ko iki kigo cy’urubyiruko ari amahirwe adasanzwe ku baturiye iki gikorwa remezo, asaba ko hakoreshwa mu bikorwa byo kwiteza imbere.
Ati: «Harimo ibigendanye n’ubuzima bwo mu mutwe, dukangurira urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge n’ibindi bitandukanye. Aha rero ni ahantu hafunguye urubyiruko rwose rutuye hano, rugomba kujya ruyoboka. Nanone ni gahunda umurongo Igihugu cyafashe kugira ngo ibikorwa by’imikino n’imyidagaduro bijye aho abaturage batuye, hagamijwe kugera ku bikenewe byose mu cyerekezo cy’iterambere u Rwanda rwafashe.»
Guverineri yakomeje agira ati: «Iki kigo kiri hano mu Mudugudu si nk’ahandi usanga ibigo biba biri ahantu hari izindi nyubako zihurirwaho. Hano rero ni yo mpamvu twatekereje kwegereza ibi bikorwa mu Midugudu, aho abantu batuye, cyane cyane urubyiruko. Ubu imbaraga turi kuzishyira mu gukumira ibibazo, kurusha uko twajya tujya gukemura ibibazo byamaze kuba.»
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba bwaboneyeho kwibutsa abaturage ubwabo kugira uruhare mu gushishikariza abana babo kwitabira gahunda urubyiruko ruhabwa, no gufata neza ibikorwa remezo begerezwa.