Mu Murenge wa Rubona mu Karere ka Rwamagana hatashywe ku mugaragaro Umuyoboro w’amazi wa Byimana Motorised WSS ureshya na Km 80.7kuri uyu wa Gatatu tariki 20 Kanama, wegereje abaturage amazi meza.
Uwo muyoboro ugeza amazi ku baturage 31,468 n’ibigo by’amashuri 13 mu Mirenge ya Mwulire, Nzige, Gahengeri na Rubona.
Mwubahamana Esperance wo mu Kagari ka Karambi, mu Murenge wa Rubona yavuze ko mbere yo kwegerezwa uwo muyoboro w’amazi bagiraga ikibazo cy’amazi make cyangwa akabura.
Yagize ati: “Twagiraga ikibazo cy’amazi, akaba make cyangwa se akabura kuko mbere twari dufite ivomo rimwe ryakoreshaga imirasire y’izuba ariko ubu negerejwe amazi mu rugo, biranyorohereje kuko mfite ubumuga.”
Kabera we yavuze ko kugira amazi make byatumaga batanoza Isuku.
Yagize ati: “Kuko amazi yari make, akananyuzamo akabura, byatumaga ibikorwa by’isuku bidakorwa neza, nko gufura umuntu yarindiraga ko amazi aboneka kuko hari n’igihe yaburaga.”
Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Kagabo Richard Rwamunono yashimiye water for people, WASAC Rwanda n’abandi bafatanyabikorwa muri gahunda yo kwegereza abaturage amazi.
Yasabye abaturage kubungabunga uwo muyoboro, kutangiza amasoko y’amazi no kwirinda kwangiza amazi.
Icyiciro cya mbere cy’imirimo yo gukora uwo muyoboro w’amazi wa Byimana Motorised WSS cyatangiye mu mwaka w’ingengo y’imari 2023/2024, imirimo ikaba irangiye hafashwe amazi ku masoko 3.
Hubatswe n’ibigega 12 n’amavomo 49 byatwaye amafaranga y’u Rwanda 856 658 940
Uwo muyoboro wakozwe ku bufatanye na water for people mu Mushinga Isoko y’Ubuzima.