Rwamagana: Umuyobozi w’Umurenge wa Muhazi akurikiranyweho inyandiko mpimbano
Ubutabera

Rwamagana: Umuyobozi w’Umurenge wa Muhazi akurikiranyweho inyandiko mpimbano

KAYITARE JEAN PAUL

November 24, 2025

Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi Egide Hanyurwimfura wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhazi mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y’Iburasirazuba.

Ubutumwa RIB yahaye Imvaho Nshya, bugaragaza ko Hanyurwimfura yatawe muri yombi nyuma y’igenzura ryakozwe mu Karere ka Rwamagana ku bufatanye bwa RIB n’inzego za Leta, afatwa akekwaho gukora inyandiko mpimbano ngo ubutaka bwagenewe ubworozi bwubakweho.

Bugira buti: “Mu igenzura ryakozwe tariki ya 11 Ugushingo 2025 ryasanze imwe mu Mirenge itangukanye y’Akarere ka Rwamagana hari site z’ubuhinzi cyangwa z’ubworozi zagabanyijwe mu buryo bw’amanyanga, bituma hari ubutaka bwagenewe ubuhinzi butangwa bwubakwaho.

Aya makosa yo kutubahiriza igishushanyo mbonera cy’imikoreshereze y’ubutaka muri Rwamagana byagaragaye ko hari abakozi mu Mirenge babigiramo uruhare.”

Urwego rw’Ubugenzacyaha rwabwiye Imvaho Nshya ko Hanyurwimfura wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muhazi, yatawe muri yombi ku wa 19 Ugushyingo, akekwaho kugira uruhare mu gukora inyandiko mpimbano ihesha uburenganzira umwe mu baturange bo mu Murenge yayoboraga, ngo ahari icyanya cy’ubworozi hubakwe inzu yo guturamo.

Uru rwego ruvuga ko izi nyandiko zasohotse ziriho umukono w’ushinzwe imicungire y’ubutaka.

Hanyurwimfura afungiye kuri sitasiyo ya RIB Kicukiro mu gihe dosiye iri gutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha.

Ibikorwa by’iperereza birakomeje kuko ngo byagaragaye ko ubutaka bwagenewe ubuhinzi cyangwa amashyamba bwakaswemo ibibanza by’imiturire.

Urukiko ruramutse ruhamije icyaha Hanyurwimfura icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, rwamuhanisha ingingo ya 276 y’itegeko Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyi ngingo iteganya igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 Frw) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 Frw) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA