Rwamagana: Umwarimukazi yaritinyutse none yashinze ishuri rya miliyoni zisaga 100 Frw
Ubukungu

Rwamagana: Umwarimukazi yaritinyutse none yashinze ishuri rya miliyoni zisaga 100 Frw

NSHIMIYIMANA FAUSTIN

June 30, 2024

Umwarimukazi witwa Twizeyimana Josephine utuye mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana yavuze ko yiteje imbere bitewe n’ubuyobozi bwiza bwa Chairman Paul Kagame bushyigikira umugore, bwatumye ashinga ishuri ahereye ku mafaranga miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda ubu rifite agaciro k’arenga miliyoni 100 Frw.

Avuga ko bitewe n’imiyoborere myiza y’Umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi, Paul Kagame yongeye kumuremamo icyizere cyo kubaho nyuma yuko Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 imugize imfubyi.

Twizeyimana yabigarutseho ubwo hari mu gikorwa cyo kwamamaza umukandida w’Umuryango FPR- Inkotanyi mu Karere ka Rwamagana.

Yagize ati: “Nafashijwe kwiga ndihirwa na FARG niga uburezi nsoje kwiga Kaminuza mba umwarimu ari naho nagize igitekerezo cyo gushinga ishuri, ariko kubera umushahara w’abarimu wari ukiri muto nizigama mu gihe kirekire miliyoni ebyiri mbasha kuguramo ubutaka .”

Yakomeje asobanura ko ubutaka yaguze yabuhingaga, ibyezemo akabigurisha ari nako abifatanya no kwizigama amafaranga yakoreraga nyuma agura ubundi butaka bwa miliyoni ebyiri n’igice (2,500,000) z’amafaranga y’u Rwanda.

Mu gukomeza kwizigama, mu 2021 yashyize mu bikorwa igitekerezo yari amaranye igihe ashinga ishuri ryitwa Bright Star Academy riri mu Murenge wa Fumbwe, atangira akodesha inyubako abana bigiramo mu gihe kingana n’umwaka.

Yagize ati: “Mu 2022 nafashe inguzanyo muri banki yo kugura ibikoresho mbasha kubaka ishuri ndetse ritangira gukora muri uwo mwaka.

Twizeyimana avuga ko yakuze yifuza gushinga ishuri ntangarugero, kuri ubu yasoje kwishyura inguzanyo ndetse yegera abafatanyabikorwa kugira ngo yakire abanyeshuri benshi kandi bige ahantu hasobanutse.

Ati: “Ikigo gisaba ibintu byinshi cyane ni yo mpamvu nigiriye inama yo gushaka abafatanyabikorwa nkacyagura kuko nashakaga ikigo cyiza gisobanutse kandi giha abana uburezi bufite ireme. Uwo mufatanyabikorwa naramubonye kandi ubishoboye.”

Avuga ko kuba rwiyemezamirimo yabikoze kubera icyizere yatewe na Paul Kagame washyigikiye umugore ntahezwe mu rugamba rwo kwiteza imbere n’igihugu.

Yagize ati: “Naratinyutse mpera ku mafaranga make nari mfite kuko Chairman wacu yatweretse ko umugore ashoboye kandi adushyiriraho uburyo budufasha nk’abagore, byerekana agaciro aha umugore n’umwana w’umukobwa kandi byanteye ishema n’ubushake ntangirira aho.”

Intego za Twizeyimana ni ugushyiraho n’andi mashami mu Karere ka Rwamagana ndetse akaba atekereza no kuzashyiraho ishuri ryisumbuye ndetse na Kaminuza.

Kubera umufatanyabikorwa yabonye agiye kongeraho ibyumba 20 akabasha gushyiraho umwaka wa Kane n’uwa Gatanu.

Agira inama abandi bagore gutinyuka gukora ndetse bakabyaza umusaruro amahirwe FPR- Inkotanyi yasubije Abanyarwanda, ubuzima n’amahirwe ku bagore n’abakobwa bakiteza imbere bitewe n’uburyo bashyigikiwe mu nzego zose. 

Mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024, ikigo cy’ishuri cya Twizeyimana gifite abanyeshuri 250 biga mu byiciro by’inshuke ndetse n’abana biga mu mashuri abanza ndetse n’abakozi 30 bahoraho.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA