Rwamagana: Uwacaga inshuro yahinduriwe ubuzima na VUP, ubu akoresha abandi
Ubukungu

Rwamagana: Uwacaga inshuro yahinduriwe ubuzima na VUP, ubu akoresha abandi

NSHIMIYIMANA FAUSTIN

May 8, 2024

Ubuzima bw’umuntu utishoboye mu cyayo akenshi bugaragarira mu bikorwa byo gukorera abandi kugira ngo abone uko aramuka, ari na ko byari bimeze kuri Bagwaneza Lucie w’imyaka 48 wabeshagaho no guca inshuro mbere yo kugera muri Gahunda ya Vision Umurenge Program (VUP).

Bagwaneza atuye mu Mudugu wa Buyanja, Akagari ka Nyarubuye, Umurenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana.

Kwinjira muri VUP byayumye yikura mu bukene aho atakiri mu baca inshuro kugira ngo babeho ahubwo, asigaye yitunze nk’umupakazi, akarera abana umugabo yamusigiye, agakora ubuhinzi buciriritse ndetse akanorora amatungo magufi.

Uyu munsi Bagwaneza abasha kwizigamira nibura amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi umunani (8,000 Frw) buri kwezi ndetse na we akaba asigaye aha abandi akazi ka buri munsi mu bikorwa by’ubuhinzi akora.

Bagwaneza yavuze ko ubwo umugabo we yitabaga Imana mu mwaka wa 2015 yabayeho nabi n’umuryango we, bitewe no kuba ubushobozi bw’urugo bwari bushingiye ku mugabo.

We n’abana babiri yarasigaranye bari babayeho mu buzima bubi kuko baryaga rimwe ku munsi ndetse hakaba n’ubwo batabibona, ariko ubuzima bwatangiye guhinduka ubwo yagirwaga umwe mu bagenerwabikorwa ba VUP mu mwaka wa 2016, akajya akora ibiraka bitandukanye byo gusana imihanda.

Muri VUP yishyurwaga amafaranga 18,000 buri kwezi, ariko yose ntayakemuze ibibazo byo mu rugo, ahubwo agakoresha amafaranga 8,000 andi 10,000Frw akayarekera mu kigo cy’imari, Umurenge SACCO.

Ibyo ngo yabitewe n’uko acyinjira muri VUP yari yarasinye imihigo mu gitabo ko amafaranga azakorera azamufasha kwikura mu bukene akiteza imbere.

Byatumye abasha kurya duke akizigama menshi kugeza ubwo yagejeje ku mafaranga y’u Rwanda 80,000 ari yo yatangiranye ubuhinzi mu mwka wakurikiyeho wa 2017.

Yagize ati: “Nari mfite ikibazo cy’imirima kuko ntaho guhinga hanini hari hahari. Nize ubwenge bwo gukodesha imirima y’abandi kuko ni byo byari kunzamura. Byaramfashije kuko nahise neza mironko 300 z’ibigori.”

Nyuma yo kweza, Bagwaneza yagurishije umusaruro amafaranga yabonye asaga 900,000 byamubereye imbarutso y’iterambere kuko yavuguruye inzu ndetse andi mafaranga akomeza kuyashora mu buhinzi.

Avuga ko hari n’andi  mafaranga yajyanye mu matsinda yo kwizigama no kugurizanya ahuriramo n’abandi bagenerwa bikorwa ba mu kwitoza  umuco wo kuzigama no gukora bakiteza imbere.

Bagwaneza yavuze ko gukora muri VUP yabihagaritse mbere yuko icyorezo cya COVID-19 kigera mu Rwanda, ayoboka ubuhinzi bw’umwuga.

Kuri ubu arishimira ko amaze kugura imirima ibiri harimo uwo yaguze amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 450 mu mwaka wa 2018 n’undi yaguze amafaranga ibihumbi 350 mu 2021 n’ibindi bikorwa birimo amatungo magufi, igare n’ibindi.

Bagwaneza ubu asigaye ahinga ibigori akeza hafi ibilo 500, ibijumba n’imyumbati ajyana ku isoko muri buri cyumweru akabona amafaranga 8,000 ajyana mu itsinda aho yiteza kuzagabana amafaranga 400,000 y’ubwizigame ku mwaka.

Bagwaneza yagiriye inama bagenzi bahabwa inkunga ya VUP kumenya gukoresha neza inkunga bahabwa, kwizigama ntibarye amafaranga yose bahabwa no kwirinda gusezagura kuko ari byo bizatuma na bo batera imbere.

Uwingabire Marie Chantal, Umujyanama w’imibereho myiza n’iterambere (Para- Social) mu Mudugudu wa Buyanja, yavuze ko hashyizweho amatsinda yo kwizigama no kugurizanya ku bafatanyabikorwa 51 bityo ko amatsinda afasha mu kwirinda ko basesagura amafaranga bahabwa ndetse abari mu matsinda bakaba begerezwa byoroshye Abajyanama b’Ubuhinzi n’abandi bafatanya bikorwa babahuriza hamwe bakabongerera ubumenyi butandukanye hagamijwe kubateza imbere no kwikura mu bukene.

Mutoni Jeanne, Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko abafatanyabikorwa bikuye mu bukene bifashishwa mu gutanga amasomo n’inyigisho kubagifashwa kugira ngo babereke ko bishoboka kwiteza imbere ku bari mu bukene.

Yagize ati: “Abikuye mu bukene turabavuga tukanabagaragaza kuko mu mahugurwa abaho baganiriza abandi bakerekana uko bikuye mu bukene.”

Umuyobozi ushinzwe imibereho myiza mu Kigo  gishinzwe guteza imbere ibikorwa by’iterambere mu nzego z’ibanze (LODA) Rwahama Jean Claude, yavuze ko abafatanyabikorwa bakwiye gukorera ku ntego n’imihigo kuko bifasha inzego za Leta.

Yasabye abagenerwabikorwa gukoresha neza amahirwe n’ubushobozi bahabwa kugira ngo bikure mu bukene.

Yagize ati: “Turabasaba gukoresha neza ubufasha bahabwa bigendanye n’imihigo baba bahize kandi bakwiye kuzirikana ko nyuma y’imyaka ibiri bagomba gucuka kugira ngo bagire uruhare mu kubaka Igihugu, bibesheho kandi bave muri wa mubare w’abagomba gusindagizwa no guterwa inkunga.”

Mu Karere ka Rwamagana habarurwa abagenerwa bikorwa ba VUP bakora imirimo y’amaboko ikomeye 556, abakora imirimo yoroheje 366, abakora mu marerero 339.

Ingo zingana na 3,124 zikora imirimo inyuranye muri VUP zifite abanyamuryango bangana 8,695; aho muri bo 56.2% ari abagore n’aho 43.8% ni abagabo.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA