Rwamukwaya wafatiye amashusho RBA imyaka 26 yitabye Imana
Ubuzima

Rwamukwaya wafatiye amashusho RBA imyaka 26 yitabye Imana

KAYITARE JEAN PAUL

February 3, 2026

Rwamukwaya Valens wabaye umunyamakuru mu myaka 38, harimo n’imyaka 26 yakoreye RBA ayifatira amashusho, yitabye Imana.

Yari mu kiruhuko cy’izabukuru. Nyakwigendera yitabye Imana azize uburwayi yari amaranye igihe. Yaguye mu Bitaro byitiriwe Umwami Faysal. Ni amakuru yemejwe n’umuryango we.

Lyse Jennifer Muhorakeye umukobwa wa nyakwigendera yahamirije Imvaho Nshya amakuru y’urupfu rwa nyakwigendera.

Rwamurangwa Felix wo mu muryango wa nyakwigendera Rwamukwaya Valens, yabwiye Imvaho Nshya ko nyakwigendera yitabye Imana Saa Tatu zijoro ryo ku wa 02 Gashyantare azize uburwayi amaranye iminsi.

Ikiriyo kirabera mu rugo rwa Nyakwigendera aho yari atuye Niboye mu Karere ka Kicukiro, ku muhanda KK 453.

Rwamukwaya azwi cyane mu itangazamakuru ry’u Rwanda kuko yakoreye Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, RBA.

Valens Rwamukwaya yavukiye mu Karere ka Nyaruguru mu Majyepfo y’u Rwanda mu 1956, asize umugore n’abana batandatu.

Akazi k’itangazamakuru yagatangiriye kuri televiziyo y’u Burundi mu 1982, aho yagiye ahunganye n’ababyeyi be afite imyaka itatu gusa.

Mu 1984, Rwamukwaya yagiye mu itsinda ry’abanyamakuru batangije televiziyo y’iki gihugu, naho mu 1994 yagarutse mu Rwanda ajya mu cyahoze cyitwa ORINFOR, ariyo yaje guhindukamo RBA.

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA