Sosiyete Nyarwanda ikora ubwikorezi bwo mu kirere, RwandAir, yatangaje ko yahagaritse ingendo z’indege zayo zijya cyangwa ziva i Doha muri Qatar n’i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) kubera ibitero Iran ikomeje kugaba mu Burasirazuba bwo Hagati.
Mu itangazo ryashyizwe hanze kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 28 Gashyantare 2026, ubuyobozi bw’iyo sosiyete bwiseguye ku bagenzi.
Rigira riti: “Bitewe n’impinduka ziri mu Burasirazuba bwo Hagati, ingendo za WB300/WB303 ziva i Doha na WB304/WB305 i Dubai, zarahagaritswe kugeza igihe hamenyekanishwa andi makuru.
Umutekano w’abagenzi bacu n’abakozi bacu uracyari ikintu cy’ingenzi kuri twe dushyize imbere.”
Iryo tangazo rikomeza rivuga ko abari baguze amatike ajyayo bashobora guhindura iminsi bazagenderaho, ubwo ikirere kizaba cyongeye kuba nyabagendwa.
Iryo tangazo rikomeza rigira riti: “Turimo gukurikirana neza kandi turabamenyesha andi makuru akimara kuboneka. Abagenzi bagizweho ingaruka bashobora kongera gushyira amatike yabo ku yandi matariki.”
Izi mpinduka zishingiye kuba Iran iri kurasa mu bihugu byinshi byo mu Burasirazuba bwo Hagati isubiza Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na byo biri kuyirasaho kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Gashyantare 2026.
RwandAir yatangije ingendo zihoraho zihuza Kigali na Doha guhera mu kwezi k’Ukuboza k’umwaka wa 2021.
