Rweru: Umurambo w’umugabo warohamye mu mazi wabonetse
Ubuzima

Rweru: Umurambo w’umugabo warohamye mu mazi wabonetse

KAYITARE JEAN PAUL

May 17, 2024

Mutabazi Vincent w’imyaka 33 wari utuye mu Kagari ka Kintambwe mu Murenge wa Rweru mu Karere ka Bugesera mu Ntara y’Iburasirazuba, yaguye mu kiyaga cya Rweru ahita ahasiga ubuzima.

Sibomana Jean Claude, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rweru, yemeje aya makuru avuga ko nyakwigendera yarohamye ejo ku wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024 ahagana saa cyenda z’amanywa, umurambo uboneka ahagana saa cyenda zo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024.

Yagize ati: “Yarohamye mu mazi, yatemaga ibyatsi byo gusasira imbuto. Ku bufatanye n’inzego zishinzwe umutekano wo mu mazi umurambo wa nyakwigendera wabonetse nyuma y’umunsi umwe arohamye.”

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rweru bwabwiye Imvaho Nshya ko Marine ya polisi ifatanyije n’iy’ingabo z’u Rwanda yashoboye gushaka umurambo irawubona.

Mutabazi wari wagiye gushaka ibyatsi byo gusasiza imbuto yahinze asize umugore n’abana nkuko Sibomana yabihamirije Imvaho Nshya.

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA