Intwari Maj. Gen. Rwigema azutse ntiyakwicuza- Abaturage b’i Kagitumba
Imibereho

Intwari Maj. Gen. Rwigema azutse ntiyakwicuza- Abaturage b’i Kagitumba

HITIMANA SERVAND

January 26, 2026

Imyaka ikabakaba 32 irashize u Rwanda rubohowe, abaturage bishimira iterambere bagezeho bazirikana Intwari zatanze ikiguzi kiruta ibindi, zirimo Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema watabarutse ku ikubitiro ubwo urugamba rwo kubohora Igihugu rwatangiraga mu myaka 36 ishize.

Abaturage  batuye hafi y’umupaka wa Kagitumba wabaye amarembo y’urugamba rwo kubohora u Rwanda hakanagwa  Intwari y’Imanzi Maj. Gen. Rwigema, bavuga ko baterwa ishema n’uko ibyo yitangiye byagezweho ubu bakaba basoroma imbuto z’ubwitange butizigama bagize.

I Kagitumba ni ho havugiye isasu rya mbere ritangiza urugamba rwo kubohora u Rwanda, hari mu gitondo cy’itariki ya 1 Ukwakira 1990. Ku itariki ya 2 Ukwakira, Maj. Gen. Rwigema yarasiwe ku gasozi ka Rwentanga (i Nyabwishogwezi) ahasiga ubuzima ariko urugamba rurakomeza.

Abaturanye n’aka kagasozi harimo abari bazi Maj. Gen. Rwigema ndetse n’abakiri bato, bose bavuga ko habibutsa ubutwari n’ubwitange byaturukaga ku gukunda Igihugu cye n’Abanyarwanda, bagahamya ko iyi ntwari iramutse izukiye mu Rwanda rw’ubu atakwicuza ahubwo yaterwa ishema no kubona ibyari inzozi ze byarahindutse impamo.

Bavuga ko mu kuzirikana ibyiza byakozwe n’Intwari Maj. Gen. Rwigema basigasira icyerekezo cy’ibyo yarwaniraga binyuze mu gukora cyane no guharanira kubaka ahazaza hazira urwango n’amacakubiri abuza bamwe uburenganzira ku gihugu cyabo.

Kayitare Geofrey yagize, ati: “Tunezezwa no kuba dutuye muri ibi bice Maj. Gen. Rwigema na bagenzi be batangirijemo urugamba. Bituma twumva neza agaciro dukwiye intwari zacu zasise byose zigahitamo kwitangira u Rwanda. Mu kubitura rero ubu natwe turi mu ngamba dukora cyane kugira ngo dusigasire ibyo barwaniraga ku buryo ntekereza ko urebye aho Igihugu kigeze Rwigema aramutse azutse ntiyakwicuza kuko yasanga ibyo yapfuye aharanira tubihagazemo neza.”

Akomeza ahamya ko gusigasira ibyagezweho ari umukoro ukomeye ariko batazatezukaho.

Gahiga Gashumba na we yagize ati: “Ni ishema guturana n’uyu musozi watabarukiyeho Intwari yacu. Ni amateka yacu atwibutsa abitanze bose bagahara ubuzima kugira ngo hashyirwe imbere ineza y’Igihugu. Mu gihe nk’iki cyo kuzirikana Intwari z’Igihugu twe inaha tubyumva cyane kuko tubana n’aya mateka.

Maj. Gen. Fred Gisa Rwigema watabarukiye kuri aka gasozi ni Umunyarwanda wakuranye ishyaka ry’Igihugu aho we na bagenzi be bahuje umugambi wo kugitabarira. Abaguye kuri uru rugamba Uwiteka abatuze aheza, abarurokotse na bo akomeze abarangaze imbere, mwarakoze cyane turabashimira.”

Muri byinshi byo gutura intwari harimo iterambere rimaze kugera i Kagitumba

Mujawingoma Ange ukorera ubucuruzi i Kagitumba agira ati: “Reka intwari zacu tuzibwire ko ibintu byabaye byiza cyane. Ahari ibinani ari mu kidaturwa ubu ni urwererane. Reba isoko rigezweho twubakiwe hano binavugwa ko ari naho hari inzu Maj. Gen. Fred Rwigema yarayemo akinjira mu Rwanda. Ubuse aho bari ntibamwenyura? Turashima ubwitange bwabo kuko ni bwo butugejeje aha.”

Gahiga Gashumba na we yongeye gushimangira ko abitangiye u Rwanda bataruhiye ubusa kuko iterambere rikomeje kugerwaho ari ntagereranywa, rikajyana n’umutekano w’Igihugu.

Ati: “Reba umuhanda Kagitumba- Gicumbi- Musanze, ubu ntakuzenguruka i Kigali, reba amatara ku muhanda. Bivuze umutekano ku bagenzi. Inaha habaga ishuri rimwe. Ubu hari menshi yemwe n’inshuke zigira heza cyane. Ubworozi bwateye imbere aho ubu Umurenge wa Matimba ugemura umukamo wa litiro 5 000 ku munsi, ni umukamo wavaga mu Karere kose mu myaka itambutse. Ni byinshi byo kwishimira.”

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu Matsiko Gonzague, yavuze ko abaturage b’Akarere ka Nyagatare bazi ko kubohora Igihugu byajyana no kuzirikana ubutwari bw’ababigizemo uruhare.  

Matsiko Gonzague yabigarutseho mu gitaramo cyo kuzirikana ubutwari cyateguwe n’aka Karere ku wa 23 Mutarama.

Yagize ati: “Iyo twibuka Intwari biratworohera kuko dufite ibimenyetso bisobanura ayo mateka. Hari inzira ya Kagitumba hakaba indake ya Gikoba, hari amateka y’ahitwaga mu Gasantimetero n’ibindi. Aya mateka rero by’umwihariko ni ayo gusobanurira urubyiruko rukumva neza uko akazi kakozwe n’intwari zacu hanyuma rugakomeza kubaka ubwo butwari. Tunashima kandi abaturage bacu bazirikana aya mateka ndetse bakagira ukwiyemeza mu kuyasigasira.”

Muri iki gihe cyo kwizihiza Umunsi w’Intwari ku nshuro ya 32 abaturage bo mu Murenge wa Matimba bavuga ko bibasanze mu bususuruke bw’iterambere n’imibereho myiza. Barishimira ibikorwa by’ubuhinzi bahatunganYijwe igishanga cya Kagitumba ubu kikaba kubyazwa umusaruro watumye nta nzara ikirangwa muri aka gace.

Aho Maj. Gen. Rwigema yaraye ijoro atangizaho urugamba ubu hubatse isoko mpuzamipaka risa neza
Ibyo beza n’ibyo bageraho babishimira intwari zitangiye u Rwanda
Kagitumba birahira ibikorwa by’ubutwari byatumye ubu bahinga ibihe byose kubera kuhira
Ubu Umutara urabyazwa umusaruro abaturage bakihaza bagasagurira n’amasoko
Abatuye i Matimba bashima ubworozi bagezeho ko babikesha ibikorwa by’abitangiye Igihugu
Bashima amashuri yubatswe ndetse n’inshuke zikaba zigira mu nyubako zatwaye akayabo

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA