Rwinkwavu Mining Corporation icukura gasegereti yavanye abaturage mu bukene
Ubukungu

Rwinkwavu Mining Corporation icukura gasegereti yavanye abaturage mu bukene

KAYITARE JEAN PAUL

February 14, 2026

Abatuye mu Murenge wa Rwinkwavu mu Karere ka Kayonza mu Ntara y’Iburasirazuba, barishimira akazi bahawe n’isositeye icukura gasegereti ‘Rwinkwavu Mining Corporation (RMC LTD)’ bikaba byarabafashije kwivana mu bukene.

Uwumuremyi Yvone umaze imyaka 5 akora muri RMC LTD ndetse na Mukantaganda Gertrude w’imyaka 60 umwe mu batujwe mu nzu nziza ijyanye n’igihe, bahamya ko bateye imbere biturutse ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa n’iyo sosiyete muri Rwinkwavu.

Avuga ko akazi akora muri RMC LTD kamufashije kwishyurira umwana we amashuri makuru kugeza arangije.

Si ibyo gusa kuko ngo yashoboye kwizigamira mu matsinda bituma agura inka.

Ati: “Njye naje gukorera hano mfite ikibazo cy’abana batiga kubera ko nari narabuze amafaranga y’ishuri kandi mbona abana banjye bafite ubwenge, naraje ndakora bakajya bampemba ku kwezi.

Mu mafaranga nakuraga hano, nashoboye kumurihira muri Kaminuza ya Mount Kigali, ubu ararangije kuko yambaye ku itariki 16 Ukuboza 2025.”

Ahamya ko mituweli ayishyurira igihe abikesheje akazi akora muri RMC LTD  kandi ko yaguze inka, agashimangira ko  azajya mu kiruhuko cy’izabukuru agikorera iyo sosiyete ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Rwinkwavu.

Mukantaganda Gertrude wubakiwe inzu n’ubuyobozi bwa Rwinkwavu Mines, yabwiye Imvaho Nshya ko yishimiye kuba atuye mu nzu yubakiwe na kampani ikora ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Rwinkwavu.

Avuga ko yubakiwe nyuma y’aho abwiwe ko aho atuye intambi zimusenyera ni ko kubakirwa inzu nziza itandukanye n’iyo yari atuyemo.

Agira ati: “Baraje bati, ahantu mutuye intambi ziraturika zikaba zabagirira nabi bati muze, badutuza hano kandi turahishimiye.”

Uyu mukecuru ahamya ko kuba atuye ahantu hari ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ari ibintu byiza kuko abana babo babona akazi.

Tito Barahira, umuyobozi w’Umudugudu wa Muganza mu Kagari ka Muhondo, ahamya ko abantu benshi bakora mu mabuye y’agaciro kandi ko yabateje imbere.

Ati: “Ni ukuvuga ngo abana barize bitewe no kubona amabuye y’agaciro bityo abana bakabona amafaranga y’ishuri.

Ikindi ahantu hose hubatse inzu, abantu boroye inka, abantu bafite iterambere bitewe n’ayo mabuye y’agaciro.”

Ahamya ko abatuye muri izo nzu bari batuye mu nzu zendaga kubagwaho ariko RMC LTD ibubakira umudugudu mwiza.

Ati: “Iryo ni iterambere kuko iyo umuturage atuye heza, afite isuku, iryo ni iterambere ry’umuturage.”

Kalima Jean Malic, Umuyobozi Mukuru wa RMC LTD, avuga ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro muri Rwinkwavu yatangiye gucukurwa mu 1946.

Mu kiganiro na Imvaho Nshya, yavuze ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakora abaturage babwungukiraho kandi bagatera imbere. Kuri we ngo inyungu ivuyemo, isosiyete iyigabana n’abaturage.

Agira ati: “Icyo batwungukiraho ni umurimo, bahabwa akazi, bagahembwa  kandi  mu by’ukuri ni nkaho tugabana kuko icyavuyemo ni nkaho babonamo icya kabiri mu byo tuba twashoye.

Hari bamwe tugenda twubakira inzu, hari imidugudu twagiye twubaka dufatanyije n’Inzego zibanze. Iyo wahaye umuntu umurimo, ukamuha icyo akeneye, ibyo byose ni ukugira ngo ukora hano agire ubuzima bwiza.”

Avuga ko mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 na nyuma gato, ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bwakorwaga na Leta ndetse n’Abakoloni.

Kalima avuga ko hagiye habaho guhindura ubuyobozi kugeza aho abashoramari b’Abanyarwanda batangira kuhakorera mu 2008.

Ati: “Twaje dusanga haracukuwe kera, ahenshi hangizwa mu bihe byinshi ariko kuva mu 2008 twatangiye gukorana n’Abanyarwanda bari basanzwe bafite ubumenyi mu bintu by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Icyiza ni uko tumaze kugira abana b’Abanyarwanda bize ari bo mubona bakorera hano. Dufite abize ibijyanye n’ubumenyi bw’amabuye (Geology) aba enjeniyeri muri Mine, ubu ni bo dusigaye dukorana na bo.”

Ashimira Leta y’u Rwanda yumvise icyifuzo cy’abakora mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro (Geology & Mine) kuko hariho ikibazo cy’abize ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ati: “Tugeze mu gihe cyiza abana bacu bize, ubu na bo bashobora kujya gukorera n’ahandi kuko muri ibi bice turimo by’Umugabane w’Afurika nta amashuri menshi ahari yigisha ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ayo mashuri menshi yagiye afunga aho yari ari mu bihugu cyane cyane duturanye, yewe n’i Burayi.”

Ahamya ko nta gushidikanya ko mu Rwanda haba ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro kandi bufitiye akamaro Igihugu n’Abanyarwanda.

Kalima avuga ko batangiye gutekereza uko bajya bohereza hanze amabuye y’agaciro amaze gusukurwa kuko kera habagaho kugurisha, ukagurisha n’ibirimo bindi bitazwi ugasanga abaguze, baguze gasegereti ariko harimo n’ibindi.

Mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa na RMC LTD, bwita ku kurengera ibidukikije kandi batubura ingemwe z’ibiti biterwa ahacukuwe mu rwego rwo gusimbuza ibiti byaranduwe.

Ubuyobozi bwa RMC Ltd buvuga ko bwatanze akazi ku bantu 1 700 kandi bose bishyurirwa ubwishingizi
Isosiye icukura amabuye y’agaciro muri Rwinkwavu, RMC Ltd, ku bufatanye n’Inzego z’ibanze yubakiye umudugudu abaturage kandi zishyirwamo amashanyarazi atuma barushaho kuva mu bwigunge
RMC Ltd yubakiye abaturage inzu zujuje ubuziranenge kandi zishyirwamo umuriro
Abakozi ba RMC Ltd baba mu nzu zubatswe n’Abakoloni bahoze bacukura amabuye y’agaciro muri Rwinkwavu
Abaturage bishimira impinduka ku mibereho yabo babikesheje ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa na RMC Ltd
Mukantaganda Gertrude umukecuru w’imyaka 60, avuga ko yashatse i Rwinkwavu afite imyaka 22 hacukurwa amabuye y’agaciro. Ahamya ko yubakiwe inzu nziza na RMC Ltd itandukanye n’iyo yari atuyemo mbere yo kubakirwa
Tito Barahira ahamya ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa na RMC Ltd bwazanye impinduka mu mibereho y’abaturage ba Rwinkwavu
Mu Murenge wa Rwinkwavu hacukurwa amabuye y’agaciro kuva mu 1946
Abahawe akazi na RMC Ltd bavuga ko biteje imbere biturutse ku mirimo bakora ijyanye n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro i Rwinkwavu
Umwe mu ba enjenyeri bakorera RMC Ltd basobanura ko ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro bakora bujyanye n’icyerekezo cy’Igihugu, kandi ko bita cyane ku kurengera ibidukikije
Jean Malic Kalima, Umuyobozi Mukuru wa Rwinkwavu Mines Corporation Ltd, avuga ko ibivuye mu bucukuzi bakora babigabana n’abaturage mu rwego rwo kubahindurira imbereho
Abakozi ba RMC Ltd bavuga ko bazakomeza gukora kinyamwuga
Uwumuremyi Yvone umaze imyaka 5 akorana muri RMC LTD ahamya ko yateye imbere biturutse ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bukorwa n’iyi sosiyete muri Rwinkwavu. Yashoboye kwishyurira umwana we kaminuza ndetse ubu yoroye inka akomora ku kazi yahawe na RMC Ltd
I Rwinkwavu hagejejwe ibikorwa remezo birimo imihanda ya kaburimbo, amashanyarwazi, ibitaro, amashuri n’ibindi biteza imbere umuturage
RMC Ltd itubura ingemwe z’ibiti mu rwego rwo kurushaho kurengera ibidukikije
I Rwinkwavu hubatswe uruganda rugiye kujya rutunganya amabuye y’agaciro mbere yo koherezwa ku isoko mpuzamahanga
Uruganda rwakorewe igerageza, mu minsi mike ruzaba rutangiye gukora
RMC Ltd ifite ibyumba by’inama ndetse n’iguriro (iduka) rifasha abakozi bayo guhaha ku buryo buboroheye

Amafoto & Video: Olivier Tuyisenge

Ba uwa mbere mu kumenya amakuru agezweho!!!

TANGA IGITECYEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

IZINDI NKURU WASOMA